Rusizi: Yavuye mu cyaro ahunga akato yahabwaga na bagenzi be
Bikorimana Willy w’imyaka 18, ufite uruhu rutandukanye n’urw’abandi (Nyamweru) ngo yafashe gahunda yo kuza mu mujyi wa Kamembe kuko abasore bo mu rungano rwe kimwe n’abandi bose bamuhaga akato bityo ngo ntihagire umwegera ngo babe baganira.
Bikorimana avuga ko kubera imyumvire mibi yo mu cyaro nta wasangiraga nawe ndetse ngo nta n’uwashoboraga no kuba tinyuka no kuza gusaba amazi iwabo usibye abo bavukana gusa.
Ngo yabwibwaga ko imyumvire yo mu mujyi itandukanye n’iyo mu cyaro, gusa aho agereye mu mujyi avuga ko ngo yagerageje kwitwara nk’abasore bo mu mujyi cyane cyane ku bijyanye n’isuku, ibyo ngo byatumye benshi bamukunda ndetse batangira kujya bamucumbikira kuko ngo yaje afite imyaka 12 ubu akaba afite imyaka 18.

Uyu musore avuga ko yakomeje kuba mu buzima bugoranye ariko aho ageze ubu ngo abasha kuba yakora ibiraka bito bito akibeshaho nubwo ngo nabyo bitaboneka buri gihe , gusa ngo ntafite gahunda yo kuba yasubira iwabo mu cyaro kubera ibyo yahaboneye.
Uyu musore avuga ko akomoka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Cyato avukana n’abandi bana 5 muribo 2 b’abakobwa bakaba bahuje uruhu abandi naho abandi bafite uruhu rusanzwe.
Uyu musore avuga ko ngo atazi impamvu uruhu rwabo rutandukanye n’urwa bagenzi babo kandi bose bava inda imwe.

Mu bihe by’imvura ngo aba aguwe neza cyane kuko ngo mu gihe cy’izuba aba yiganyira bigatuma amasaha menshi ayamara mu nzu. Ibi ngo biterwa n’uruhu rwe rutihanganira izuba ryinshi kuko ngo iyo izuba ribaye myinshi aba yumva ameze nk’uwahumye ntabashe kureba neza.
Kubera iyo mpamvu ngo ahorana ingofero ku mutwe imukingira izuba. Ngo aramutse ayikuyemo mu gihe cy’impeshyi byanamugiraho ingaruka mu mutwe akaba yacika ibisebe.
Bikorimana avuga ko atabashije gukomeza amashuri ye kubera kubura ubushobozi; yagarukiye mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|