Rusizi: Yafashwe yinjizaga mu gihugu urumogi na mukorogo

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021, ahagana saa Cyenda z’amanywa, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafatanije n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe uwitwa Mutabazi Innocent w’imyaka 48, winjizaga urumogi, mukorogo n’ibindi bicuruzwa mu buryo butemewe.

Bamufatanye urumogi na mukorogo
Bamufatanye urumogi na mukorogo

Yafatanywe ibiro 60 by’urumogi, udupfunyika twarwo 50, amacupa 652 y’amavuta yo kwisiga atemewe ya mukorogo, amacupa 90 y’amavuta yo mu bwoko bwa movit, imikebe 6 y’amata ya Nido na garama 900 z’ayo mata, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Mutabazi yafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Giheke, Umudugudu wa Uwimana, akaba yarafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati "Abaturage ni bo bahaye amakuru abapolisi bababwira ko hari umuntu ugiye kuvana ibicuruzwa bya magendu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata uwo muntu".

CIP Karekezi yavuze ko Mutabazi yari asanzwe ari umushoferi wa sosiyeti icuruza gaze (Merez Petroleum), akaba yari ashinzwe kuvana amacupa ya gaze mu Mujyi wa Kigali ayajyana mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi nyuma akagarukana amacupa arimo ubusa. Ubwo Mutabazi yari ageze i Gihundwe, yapakuruye amacupa ya Gaze apakiramo urumogi, amavuta ya mukorogo n’amata ya Nido.

Ati "Abapolisi bakimara kubimenya bahise bashyira bariyeri mu muhanda mu Kagari ka Giheke Umudugudu wa Uwimana ari na ho Mutabazi yafatiwe mu cyuho ahetse biriya bintu".

Mutabazi amaze gufatwa yavuze ko biriya bintu yari yabihawe n’uwitwa Claude wo mu Murenge wa Giheke ukirimo gushakishwa, Mutabazi yagombaga kubipakururira mu gipangu kiri i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali agahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abacuruzi bagifite imyumvire yo gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko, ko babireka kuko amayeri bakoresha yaramenyekanye kubera imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uriya muntu afatwa, abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Uwafashwe ndetse n’ibyo yafatanywe byashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nikimuhama icyaha Abihabirwe namategeko

Ntambarajeanbaptiste yanditse ku itariki ya: 13-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka