Rusizi:Umuryango STARKEY HEARING FOUNDATION wahaye abatumva utwuma tubafasha kongera kumva
Umuryango w’ Abanyamerika witwa STARKEY HEARING FOUNDATION ukora utwuma twunganira abafite ubumuga bwo kutumva kugira ngo bashobore kumva, kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015, waduhaye abafite ubumuga bwo ku tumva bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Abagiye bahabwa ubu bufasha bw’ubuvuzi butishyurwa cyane ni ababa baravutse bumva ariko bagahura n’uburwayi butuma amatwi yabo apfa gusa ngo hari n’ababa barabuvukanye bagashobora kuvurwa.

Icyakora ku bavukanye ubwo bumuga ngo bisaba ko nibura baba bashobora kumva buhoro.
Nsabagasani Etienne na Ndayisabye Vedaste, bamwe mubahawe ubwo bufasha kugira ngo babashe kumva bavuga ko utu twumwa twitwa Star key bahawe dutangaje kuko ngo batari bacyumva ariko ngo bakitubaha byahise bibabera nk’igitangaza batangira kumva.
Ngo bashimira Umuryango Starkey Hearing Foundation kuko ngo wabagaruriye icyizere mu buzima bwabo aho nyuma yo kwiheba kubera kutumva ngo bafite ibyishimo byinshi kuko bongeye kumva.

Bill Austin, Umunyamerika uyubora Starkey Hearing Foundation, avuga ko iki ari igikorwa ari icy’ubukorerabusha kuko ngo nta nyungu yindi abifitemo usibye urukundo no guha agaciro ikiremwa muntu.
Ngo nyuma yo kuvura aba barwayi azamara icyumweru avugana na bo kugira ngo amenye ko ubufasha babasigiye bukora neza abo bitagendekeye neza ngo bakazajya bagaruka kubafasha.
Utu twuma abafite ubumuga bwo kutumva bahawe ngo kamwe kagura hagati y’amadorari 250 na 300 y’Amarika bitewe n’uburyo gakoze.
Mu karere ka Rusizi na Nyamasheke bahavuye abarwayi basaga magana atatu ariko bizeza abacikanywe ko bazagaruka bakabavura mu kindi cyiciro.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bakoze neza kuzirikana aba bafite ubu bumuga bityo nabo ubuzima bwabo bukaba bugiye kurushaho kuba bwiza