RUSIZI: Umumajoro n’umukapiteni bo muri FDLR batahukanye na bamwe mu basirikare bayoboraga
Abasirikare umunani bo mu mutwe wa FDLR bageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku itariki ya 04/09/2013 bayobowe na majoro Muhirwa Sylvestre, bitandukanya n’ubuzima bwo mu buhungiro bari bamazemo imyaka 19 mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo aba basirikare bageze kumupaka wa Rusizi ya mbere mu karere ka Rusizi, bakirwa n’abashinzwe kwakira impunzi muri ako karere.

Umukuru muri bo, Major Muhirwa Sylvestre ufite imyaka 40, ngo akaba yahungutse aturutse muri zone ya Mwenga, yavuze ko ikimuteye gutahuka ari uko ngo yabonaga nta kintu kigaragara ari kurwanira muri Congo, kandi mu minsi amazeyo akaba nta kintu na kimwe yigeze ageraho usibye guhangayika.
Major Muhirwa Sylvestre avuga ko kimwe mu byatumye atinda mu mashyamba ya Congo, ngo ni uko yahuraga n’ibihuha by’iterabwoba bivuga ko ngo abatahuka bafungwa iyo bageze mu Rwanda ndetse ngo bakagirirwa nabi.
Avuga ariko ngo yakomeje gutohoza asanga abatahutse mbere ye bose ari bazima kandi ko bafite ubuzima bwiza. Ibyo ngo byahise bimutera imbaraga zo kugaruka mu gihugu cye, yiyemeza gutaha mu rwamubyaye.
Uyu musirikare avuga ko ngo yumvaga kugumisha abana mu mashyamba batiga kandi n’umuryango we ubayeho nabi akumva bitamuhesheje amahoro, mu gihe yari amaze kumenya amakuru y’impamo ku bijyanye n’abagenzi be batahutse.
Nyamara ngo gutaha nabyo ntibyamworoheye kuko yagiraga imbogamizi z’umutwe yakoreragamo wa FDLR, dore ko ngo bamuhozagaho amaso kubera ipeti yari afite.

Uyu musirikare yatahukanye na mugenzi we ufite ipeti rya Kapiteni witwa Nsabimana Jean Damascene, we uvuga ko ngo yabaye mu gisirikare mu ngabo za Leta ya Congo FARDC, ari naho ngo yaboneye iryo peti rya Kapiteni.
Yabwiye Kigali Today ko icyimuteye gutahuka ari uko ngo yari amaze kurambirwa no guhora yiruka mu gisirikare cya Congo, aho ngo bari bagiye kumutuma gukorera kure bityo akabona kuzagaruka bitazamworohera kandi afite umugambi wo gutaha mu gihugu cye.
Gusa ngo yatinze muri Congo kubera kutagira amakuru ahagije ku Rwanda no gutinya ko ingabo yakoreragamo zari zizi neza ko ari Umunyarwanda zamuhozagaho ijisho bityo ngo kuzivamo ku mugaragaro yikangaga ko bari kumugirira nabi.
Aba basirikare umunani baraye bitandukanyije n’umutwe wa FDLR biganjemo abakaporari bavuga ko bazanye imigambi mishya yo gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo nyuma y’imyaka myinshi bari mu buhungiro aho bari babayeho nabi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Barakazaneza
Ni muze twiyubakire igihugu,
Ariko se ubundi amaherezo yazaba ayahe? Giuhera mu ishyamba wifitiye igihugu? Biragatsindwa
Ni muze twiyubakire igihugu ariko se ubundi amaherezo yazaba ayahe? Guhera mu ishyamba wifitiye igihugu? Biragatsindwa
Abo bagabo bose se ntibazashyikirizwa ubutabera kubyaha bya genocide,baratinze basanze abandi barabasize kure gusa baze neza
Tumbo mbele, maisha nyuma.
arko ntimukadupfuke amaso ngo murenze,
Muze twiyubakire Urwatubyaye,Dore turagera ikirenge mubihugu byateye imbere,nka Israel n’ibindi,turabishimiye
Ni uko ba shaaaa!!Jyewe ndabashimye rwose icyemezo mwafashe ni icya kigabo.
Abo bantu ntawaamenya niba bataje gutata
gutaha nibyo, kuko ntawihbagirwa iwabo, kd iwacu murwanda ni amahoro. batubwirire nabagenzi babo batahe iwabo i rwanda twiyubakire urwatubyaye.
Kubera ko FDLR ari umutwe w’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu u Rwanda rutazigera rushyikirana na FDLR, aba batahutse ubwo ni abajenosideri, nizeye ko bagiye guhita bagezwa imbere y’ubutabera.
imigambi mishya yo gufatanya n’abanyarwanda,ahahah!!!