Rusizi: Umudugudu w’ikitegererezo bahungishirijwemo ibiza naho byabateyemo

Abaturage bagize imiryango umunani yo mu Karere ka Rusizi yari yakuwe mu manegeka igatuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo, iratabaza kuko naho Ibiza byahabateye bikabasenyera.

Amwe mu mazu yubakishije rukarakara mu mu dugudu wa Kibangira
Amwe mu mazu yubakishije rukarakara mu mu dugudu wa Kibangira

Iyo miryango yo mu Murenge wa Bugarama yari yatujwe mu mudugudu wa Kibangira nawo uherereye muri muri uwo murenge mu 2012. Bari bakuwe ku nkengero z’umugezi wa Cyagara kuko wuzuraga ukabasenyera.

Mu mudugudu wa batujwe mu nzu 14 nazo ariko zamaze gutwarwa n’umuyaga, none ubu ntibafite aho biking imvura.

Ubuyobozi buvuga ko bwamaze kubonera amacumbi imiryango ine gusa muri 12, ariko indi umunani isigaye icumbikiwe mu bikoni by’abaturanyi.

Umwe mu bacumbikiwe witwa Nzeyimana Zakayo ufite umuryango w’abantu batanu, binagaragara ko batanishoboye, baba mu gikoni na cyo gito cyane umuturanyi wabo yabatije.

Agira ati “Aha ndacumbitse kandi harimo n’indi miryango itatu.”

Kankindi Agnes nawe avuga ko bagiye kumara imyaka ibiri bacumbitse mu gikoni cy’umuturanyi. Ati “Mu kwa kabiri ndaba nujuje imyaka ibiri ndi hano, mpararana n’umugabo n’abana kuri matora imwe.”

Baba ari aba bacumbikiwe, baba ari ababacumbikiye bavuga ko nta bwinyagamburiro bafite, kandi ngo n’isuku na yo iri mu bibagoye cyane.

Barifuza ko nibura aba baturage nabo babona amazu nkaya
Barifuza ko nibura aba baturage nabo babona amazu nkaya

Habimana Jean Bosco avuga ko bifuza ko aba basenyewe babona inzu zabo. Ati “Imvura iragwa hakandavura nkabura n’uko nahanyuza umukoropesho kuba hato.”

Nsigaye Emmanuel, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga, nawe asa n’utabaha ikizere kuko ngo gahunda ihari yo kububakira itari vuba.

Ati “Dusigaje imiryango igera ku munani tutarabasha gutuza izindi nzu tuzuzuza, ni bariya tuzaheraho kuko buri mwaka twubaka inzu.”

Izo nzu avuga ko zirimo kubakwa, zo bazabkisha ibikoresho biramba ariko n’abagituye mu zubakishije inkakara basaba ko zasimbuzwa, bitewe ko ngo ari mu mpinga y’umusozi ku buryo igihe icyo ari cyo cyose zahirima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka