Rusizi: RGB irishimira ibikorwa byo mu kwezi kw’imiyoborere
Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) kirishimira umusaruro uva mu kwezi kw’imiyoborere kuko ibibazo by’abaturage bigabanuka bitewe no kubiha umurongo n’icyerekezo cy’uburyo bikemukamo.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi mukuru wungirije wa RGB, Usengimana Felicien, mu imurikabikorwa by’Akarere ka Rusizi n’abafatanyabikorwa b’aka Karere ryabaye kuri uyu wa mbere tariki 25/02/2013.

Ibikorwa byasuwe ni Ikigo Nderabuzima cya Nyakarenzo kimwe n’umuriro wageze muri uyu Murenge ku nkunga y’Ikigega cy’igihugu gitera inkunga imishinga y’amajyambere (Local Development Support Fund).
Hanasuwe ibikorwa by’Intore ziri ku rugerero mu Murenge wa Mururu. Nyuma hatashywe ku mugaragaro ikigo cy’aho abagenzi bategera imodoka mu Karere ka Rusizi ari naho imurikabikorwa ryabereye.
Aha hose abaturage bagendaga bagaragaza ibyo bamaze kwigezaho nyuma y’imishinga yagiye ibakorerwa.

Nyuma yo kugaragarizwa ishusho muri rusange y’akarere ka Rusizi n’ibyo kamaze kugeraho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere yashimiye Akarere ka Rusizi uburyo gafatanya n’abaturage mu iterambere ryako kandi abizeza ubufatanye n’iki kigo.
Nubwo hari hateganijwe umwanya w’ibibazo, wasangaga nta baturage benshi biteguye kugaragaza ibibazo byabo. Bwana Usengimana Felicien yavuze iki ari ikimenyetso ko ibibazo by’abaturage byahawe umurongo ariyo mpamvu bitakigaragara cyane.

Mu bitekerezo byatanzwe hasabwe ko isuku y’Umujyi wa Kamembe yarushaho kwitabwaho hagaragazwa ahakwiye gushyirwa imyanda no gushyira ibyangombwa nkenerwa muri iyi Gare yatashywe ku mugaragaro.
Iyi gahunda yo kumurika ibikorwa mu kwezi kw’imiyoborere hamwe no kumva ibibazo by’abaturage, hanagenda hasurwa ibikorwa by’iterambere byagezweho ku bufatanye n’ubuyobozi; ibi bikaba ari ubwa mbere bikozwe kuri iyi nshuro ya kabiri y’ukwezi kw’imiyoborere aho mbere humvwagwa gusa hakanakemurwa ibibazo by’abaturage.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|