Rusizi: Kuba indashyikirwa byamuhesheje igihembo ku rwego rw’akarere
Antoine Twagirumukiza ushinzwe ishami ry’imari mu karere ka Rusizi yatoranyijwe nk’umukozi warushije abandi gukora neza muri uyu mwaka wa 2012-2013 ahabwa igihembo cy’amafaranga ibihumbi 150.
Twagirumukiza atangaza ko yageze kuri icyo gihembo abikesha kwakira abamugana neza kwitanga no gukunda umurimo, kugenera umurimo igihe gikwiye, kujya inama no kugisha inama ku bakozi bamukuriye no gufatanya n’abakozi bakorana mu ishami ry’imari.
Usibye kuba yabonye igihembo ngo arishimira uyu mwanya abonye kuko bimuhesha agaciro haba mu rwego rw’akarere no ku rwego rw’abakozi ba Leta muri rusange.

Ubwo minisitiri w’abakozi n’umurimo yasuraga abakozi b’akarere ka Rusizi yabasabye kujya bagaragaza umukozi w’indashyikirwa kugirango igihe nikigera abe yazamurwa no mu ntera ndetse n’amanota ye yiyongere.
Mu guhitamo umukozi w’indashyikirwa muri aka karere, abakozi b’akarere bose nibo batoye hanyuma baza gutanga kuri komite nyobozi, umubare w’abantu batatu bagize amajwi menshi kurusha abandi, nyuma yaho komite nyobozi yaje gutora uwo ibona wahize abandi igendeye ku bikorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yashimiye uyu mukozi asaba n’abandi kumureberaho kugirango bazamure aka karere mu iterambere.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uretse abo antoine yahaye services nziza byashimishije,nawe byaramwubatse kuko nta kintu kiza nko gufasha umuntu kugera kucyo ashaka kandi igihe agishakiye. nawe kandi kuba yarakoze akazi ke uko bigomba ni agaciro gakomeye aba yihesheje ndetse akanagehesha akarere n’igihugu muri rusange
felicitations bwana Antoine,ibikorwa byawe nibyo byakuranze kandi bigaragaza n’akarere ukorera neza ndetse n’abaturage by’umwihariko,iki gihembo ni gitoya ariko icyangombwa si amafaranga ahubwo ni ubwitange wagaragaje kandi sicyo wari utegereje. n’abandi bakurebereho.