Rusizi: Kuba abatuye ikirwa cya Nkombo bitabira neza gahunda za Leta ngo bifite impamvu

Muri iki gihe, abaturage b’ikirwa cya Nkombo ho Mukarere ka Rusizi, bakomeje gushimirwa uburyo bitabira gahunda za Leta cyane cyane amatora. Ariko ubuyobozi bukemeza ko byatewe ko bitaweho kuruta ubuyobozi bwa mbere.

Ibi ni ibyatanganjwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), Charles Munyaneza, ubwo yifatanyaga n’abatuye ikirwa cya Nkombo mu muganda usasanzwe wo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije.

Ubusanzwe abatuye iki kirwa babarirwaga mu baturage basigaye inyuma mu iterambere, bitewe n’uko ubutegetsi bwariho butigeze bubitaho, ku buryo hari hatangiye kumera nko mu butayu.

Munyaneza ashimira abaturage ba Nkombo ku guhindura imyumvire.
Munyaneza ashimira abaturage ba Nkombo ku guhindura imyumvire.

Nyamara kuri ubu iyo uhageze usanga byinshi bimaze guhinduka, bitewe n’uko ibikorwa remezo by’ibanze birimo amazi, amashanyarazi n’amashuri byamaze kuhagezwa. Iki kirwa cyongeye kugarura ibara ry’icyatsi, kubera ukuntu hashyizwe imbaraga mu gutera ibiti no kwita ku nkengero z’ikiyaga cya kivu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Nzeyimana Oscar, yatangaje ko uyu muganda udasanzwe wahuje abaturage, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abakozi ba Komisiyo y’amatora, wakozwe muri gahunda yo kurwanya isuri ku misozi ihanamye mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kurwanya Ibiza.

Umuganda ni kimwe mu bikorwa abatuye bitabiriye ku bwinshi.
Umuganda ni kimwe mu bikorwa abatuye bitabiriye ku bwinshi.

Avuga ko uzakomeza gukorwa buri cyumweru kugeza amezi atatu ashize, agakangurira abaturage kuwitabira kugira ngo ayo mezi atatu azarangire habonetse umusaruro ukwiriye.

unyaneza yavuzeko impamvu baje kwifatanya n’abaturage ba Nkombo ari mu rwego rwo kubashimira ko batora neza kurusha abandi, no kubakangurira kuzitabira amatoray’abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2013.

Umurenge wa Nkombo ugizwe n’utugari turindwi, ni umwe muri 18 igize akarere ka Rusizi, utuwe n’abaturage ibihumbi 16393. 80% by’ubukungu bwaho bushingiye ku burobyi naho 20% akaba ari ubuhinzi.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka