RUSIZI: Ku myaka 57 avuga ko aho kwiba cyangwa gusabiriza yakomeza gucuruza amagi
Bavakure Emmanuel w’imyaka 57 umaze imyaka 25 acuruza amagi, yemeza ko umuntu ariwe umenya uko ategura ubuzima bwe bw’ejo hazaza, nk’uko nawe yahisemo kwikorera ubucuruzi buciriritse n’ubwo ageze mu zabukuru bwose.
Uyu musaza avuga ko iyo wigize umukene uhura nabwo ibi bigaterwa n’ubunebwe abenshi bagira bwo guhaguruka ngo bakore. Kuri we akemeza ko aho kugira ngo yibe yaguma mu mu mwuga we wo gukomeza gucuruza amagi.

Bavakure yatangarije Kigali Today ko uyu murimo umubeshejeho imyaka myinshi kuko ngo atarabura icyo arya yacuruje.
Abenshi bazi uyu musaza bamusanga ahantu ku muhanda akunda kwicara acuruza amagi ku buryo abayashaka bamaze kumumenya.
Gusa mu kazi ke ntabura abamusubiza inyuma, kuko baherutse kumwambura ibihumbi 18 yacuruje. Kuri we akavuga ko bene abo ari abadashaka kwiteza imbere baba bagambiriye gutungwa n’iby’abandi.
Bamwambuye yenda kugera iwe ahura n’abajura bamucuza utwo yari yakoreye. Arik we akemeza ko bitamuca intege kuko ngo icyo yanze ni iyongeso yo kwiba cyangwa gusabiriza.
Kumyaka afite ngo azakomeza umwuga we wo gucuruza amagi, kuko ngo kuba mu buzima buciriritse ntacyo bitwaye. Asoza asaba abadafite imirimo kutirara kuko bitera ubukene bukabije
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|