Rusizi : Inzu zabuze abazikodesha cyangwa abazigura none zigiye guhabwa abatishoboye

Abaturage bo mu Murenge wa Kamembe mu Kagari ka Kamurera mu Karere ka Rusizi baribaza amaherezo y’inzu zahubatswe n’Akarere ariko imyaka ikaba ikomeje kuba myinshi ntacyo zikorerwamo.

JPEG - 123.1 kb
Izi nzu zimaze imyaka ibiri zaruzuye ariko nta kintu gikorerwamo

Ni inzu 2 zubatse mu buryo bwa ‘four in one’ aho inzu enye ziba zubatse muri imwe, bivuze ko zose hamwe ari umunani, zikaba zishobora guturwamo n’imiryango 8.

Ziri mu Mudugdu wa Murangi muri metero nke cyane uvuye ku biro by’Umurenge wa Kamembe. Zimaze imyaka 2 zuzuye neza ariko kuva akarere kazuzuza ntacyo zirakoreshwa.

Umuturage witwa Uzabakiriho Jean ati “Izi nzu zuzuye zikaba zidatahwa zubakiwe iki? Ni ibinyugunyugu, ni ibikubakuba, ni iki? Ese ni inyoni? Abagize uruhare mu kuzubaka bazadusobanurire twebwe abaturage b’Umudugudu wa Murangi icyo izi nzu zari zigenewe.”

JPEG - 132.8 kb
Inzu zitangiye kwangirika kubera kudaturwamo

Mugenzi we witwa Gashumba Aimé, na we avuga kuri izi nzu, yagize ati “Nazikozeho umuganda bajya kuzubaka ariko dutegereza inyungu iki gikorwa kizatanga turaheba. Ngatekereza nti ese uriya mushinga ujya gutegurwa bari babanje gutekereza icyo hariya hantu hazakoreshwa?”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi busobanura ko ari inzu zubatswe mu buryo bwo gufasha abafite amikoro aciriritse kubona amacumbi, amafaranga yo kuzubaka akaba yaratanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority).

Kuba zimaze imyaka ibiri ntacyo zikoreshwa, abaturage bavuga ko bibabaje ndetse ngo bahora bikanga ko zizaba indiri y’abajura. Bifuza ko nibura zahabwa abakene badafite aho kuba, cyangwa zigakoreshwa nk’ivuriro.

JPEG - 127.4 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko bagiye kuzituzamo abatishoboye

Ni byo uwitwa Kayiranga Emmanuel asobanura ati “Nibura iyo bazifashisha abatishoboye kuko amafaranga yazubatse ni menshi, ntihabura nibura abantu 50 badafite aho kuba baba bazibamo, none dore uducurama ni two twibereyemo, basi nibashyiremo ikigo nderabuzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem, avuga ko icyizere cyo kubona abazikodesha cyangwa abazigura, dore ko ari cyo bari bazubakiye kimaze kuyoyoka, ubu ngo zikaba zigiye guhabwa abatishoboye aho kugira ngo zikomeze gupfa ubusa, dore ko zinagendaho amafaranga ya buri gihe yo kuzitaho no kuzicungira umutekano.

Ati “Birumvikana ko iyo inzu yuzuye ikaba idatuwemo ishobora kwangirika ariko icya mbere ni uko duhora tuzitaho, ariko tugiye kuzituzamo abatishoboye kuko twamaze kuganira na Rwanda Housing Authority yatanze inkunga yo kuzubaka, hasigaye kujya mu nyandiko noneho tugahita dushyiramo abantu kuko bamaze gutoranywa, barahari.”

Izi nzu zuzuye zitwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 243 n’ibihumbi 666 ubariyemo n’ikibanza zubatsemo.

Si zo zonyine Akarere kubatse zikabura icyo zimara kuko hari na ‘guest house’ ya Nkombo yuzuye ariko ikaba imaze imyaka irindwi idakorerwamo.

MENYA UMWANDITSI

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo sibyo abantu batishoboye kubaha ziriya nzu ntacyo waba ubamariye, amazu amwe nkariya, bamwe bahawe bagiye bayavamo ariya mazu nagurishwe, no kuyitaho, ntibabishobora noneho amafaranga avuyemo, abo batoranijwe, havemo, amwe abubakire, aho basanzwe batuye abadahafite bahabagurure bahinge, borore, nkabandi baturage naho ku bashyira hariya ugomba kwita, kwizo nzu ugomba no kubatunga.kuko ntacyo bakora ku bakorera I biba kwiye nicyo gisubizo nyacyo,azavamo azabubakira babone ubutaka bwo guhinga borore naho ubundi ziriya nzu sizo, bakeneye urugero nizubatwe ninkera gutabara

gakuba yanditse ku itariki ya: 20-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka