Rusizi: Inzu y’umuyobozi w’akarere yashenywe kubera yubatswe itubahirije amategeko

Inzu y’igorofa y’umuyobozi w’akarere ka Rusizi yari yubatse mu murenge wa Kamembe yasenywe mu gitondo cyo kuwa 04/05/2013 kubera ko yubatswe mu buryo butubahirija amategeko.

Iyi nzu yari hafi ya gare ya Rusizi yari yegereye umuhanda cyane kurusha izindi nzu z’abaturage zasenywe ubwo hubakwaga umuhanda wa Rusizi-Karongi-Rubavu bigatuma batabyishimira.

Iyi nzu ngo yari yubatswe ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuko yabangamiraga ibikorwa remezo, kuba rero ishenywe ngo bigaragarije abaturage ko ubuyobozi bw’u Rwanda bufatira ibyemezo abantu bose kimwe kuko ngo Leta idatoranya ishingiye kuc yubahiro cy’umuyobozi runaka.

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba avuga ko iyi nzu yari yarabaruwe mu zigomba kuvaho zikishyurwa mu gihe cyo kubaka umuhanda ariko igitangaje nuko itegeze isenywa kuko umuhanda wuzuye hibazwa uko byaba byaragenze kugirango ntisenywe.

Hari amakuru avuga ko mu nama abayobozi b’intara y’Uburengerazuba bagiranye n’akarere mu kwezi gushize, Nzeyimana Oscar yari yasabwe gufata iya mbere asenya iyo nzu, gusa hari bamwe twaganiriye bo mumuryango w’umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimama Oscar badutangariza ko iyo nzu yasenywe ku bushake bwe kuko ngo yashakaga Parikingi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Igitekerezo Turasabaumuhanda Numuriro Nitwetwasigayeinyumamuyindimirenge

Vedaste Murwanashaka yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

Ahaaa! Nonese Nzeyimana yari ategereje indi ngurane? ni umuyobozi wanjye,kumusenyera si kumwanga ni kurengera abantu benshi!.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

ko tuzi ko inzu zose zabaruwe bazishyuye, buriya nawe ko ko yarishyuwe?noneho aragaragaye ubusambo bwe bahora bavuga bumugaragayeho.

makise yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

kwangiza sibyo ahubwo mujye mubaca amade nabura zibe ingwate zareta naho gusenya simbishyigikiye pe

day-1 yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Kalinijabo sinemeranya nawe kuko imvugo ye ntisobanutse. abandi baravuga ko amategeko areshya ku bantu bose we akauga ngo ni Nyirarureshwa. Nonese aribwongere ayihubake?

tito yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

None se Mayor yagirango azishyurwe kabiri, cyangwa yagirango abike ayo mafranga y’ingurane anagumane iyo iyo nzu?Gounerneur avuga ko yari yarabaruwe kugirango yishyurwe kandi buriya byarakozwe. Byaba birarenze!

Bin Butorano yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

ibi ni ukwerekana ko nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko, icyo waba uri cyose ntago ugomba kujya hejuru y’amategeko, iyi rero niyo miyoborere myiza kandi abanyarwanda twese twifuza, Imana ikomeze iduhere abayobozi bacu umugishaka, maze bakomeze batwiyoborere mu mutuzo no mu mahoro

berchimas yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

@kalinijabo,
gusenya iriya nyubako ubibonamo nyirarureshwa ute kandi amategeko ateganya imyubakire agena imbago z’umuhanda uko zingana?niba inyubako yari yegereye umuhanda cyane bikabangamira inyungu rusange ni iki gitangaje mu kuyisenya?erega ukwiye kunva ko gusenya ataba aribyo biba bigambiriwe,haba hagambiriwe kubahiriza amategeko no kurengera ubuzima bw’abaturage,uriya muhanda uziko ukoreshwa cyane kandi n’imodoka z’ubwikorezi nini zigana i bukavu,haramutse habaye impanuka hatikirira ubuzima bw’abaturage benshi baba bakorera n’abaje guhaha muri iriya nyubako,kubyirinda rero ni ukurengera ubuzima bw’abaturage.muge mushishoza mwunve icyo amategeko amaze ko atari ukurenganya abaturage ahubwo abarengera

kazungu yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Ubundi Umuyobozi ya kagombye kuba intangarugero! Namubwira ngo ni aryoherwe n’icyo cyemezo cyo kumusenyera! Yumve uko gisharira, kare kose se? Achana naye!

karorero yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Ko habaho assurance yo kubaka kugirango hatagira ukomereka ntarihwe, assurance yo gusenya nayo iratangwa? Nk’ubu iyo iyi nzu igwira bariya bantu bari gusenya ni nde wari kbariha? Ni mayor? Ni akarere? Ni intara?

Ben yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Iyi gahunda yo kwerekana ko n’abayobozi batari hejuru y’amategeko njye simbibona nk’ukuri! Mbifata nk’urugero(mfano) rwa nyirarureshwa kugira ngo uwo bazasenyera atazababara azavuge ngo na Mayor baramusenyeye. Oya oya amategeko arahari ariko ntagomba kuremerera abo agomba kurengera!

Kalinijabo yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Abanyarwanda twese turareshya imbere y’amategeko,nta cyubahiro na kimwe kemerera umuntu kurenga ku itegeko na rimwe mu rwanda.

rurangwa yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka