Rusizi: Inkongi z’umuriro za hato na hato zigiye guhagurukirwa

Ibigo bitandukanye bikorera mu karere ka Rusizi byaba iby’ubucuruzi, amabanki, amakoperative n’ibindi birashaka uburyo byigurira imodoka zifashishwa mu kuzimya umuriro mu rwego rwo kurwanya inkongi z’umuriro zikunze kuvuka cyane cyane mubihe byimpeshyi.

Ibi bituruka ku kuba aka karere gakorerwamo ubucuruzi bukomeye aho rimwe na rimwe iyo inkongi yatse ahantu runaka ngo biba bigoranye guhita haboneka ikibasha kuyizimya kuko ntakizimyamoto niwe ihari usibye kuba batira iyo ku kibuga cy’indege kandi nayo bikaba bidapfa koroha mu kuyibona.

Abafite ibikorwa by'ubucuruzi mu karere ka Rusizi bagiye kugura kizimyamoto.
Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu karere ka Rusizi bagiye kugura kizimyamoto.

Abayobozi b’ibigo bikomakomeye barimo abikorera ku giti cyabo bemeye ko bagiye kwishakamo amafaranga aho buri kigo kizagira amafaranga gitanga kugirango bagure imodoka ya kabuhariwe mu kuzimya umuriro, gusa ngo ntibyoroshye kubona amafaranga yo kuba bagura iyo modoka kuko igura amafaranga akabakaba muri miliyoni 300.

Ibigo bya Leta n’ibyikorera baremeza ko mu bushobozi bwabo bazagerageza gushaka ayo mafaranga yo kugura iyo modoka kuko ngo babona ari wo muti urabye wo gukemura ikibazo cy’inkongi z’umuriro.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi arabasaba kwihutisha iki gikorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi arabasaba kwihutisha iki gikorwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yashishikarije aba bacuruzi kwihutisha iki gikorwa kuko ntawe usezerana n’inkongi aho yabasabye gushyira hamwe buri wese akumva ko bimureba.

Yavuze ko ubucuruzi bukorerwa muri aka karere butandukanye bukwiye gufatirwa ingamba zikomakomeye mu rwego rwo kwirinda ko hari uwo bwahombera, aha kandi yashimiye abitabiriye iyi nama anasaba abayijemo kubyumvisha bagenzi babo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka