Rusizi: Inkangu yangije imyaka y’abaturage

Mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Tara mu Mudugudu wa Mutongo, inkangu yatwaye umusozi ibitaka byiroha mu mugezi wa Rusizi, bituma amazi adatemba biteza umwuzure watwaye imyaka y’abaturage n’inzu z’abaturage ku ruhande rwa Congo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, James Ngirabatware, yatangarije Kigali Today ko iyi nkangu yaturutse mu Murenge wa Nyakarenzo irakomeza igera mu Murenge bihana imbibi wa Mururu, iragenda iroha itaka mu mugezi wa Rusizi noneho amazi abura uko atemba, aruzura agera hejuru ku musozi bituma ku ruhande rw’u Rwanda imyaka y’abaturage yangirika, n’inzu zo ku ruhande rwa Congo ziratwarwa.

Ati “Inkangu yamanukiye mu mugezi wa Rusizi bituma umugezi wuzura, hangirika ubuso busaga Hegitari, bwari buhinzeho ibihingwa bitandukanye birimo imboga, ibisheke, urutoki, imyumbati n’amashyamba”.

Gitifu Ngirabatware avuga ko no ku ruhande rwa Congo, amazi yagiye mu ngo z’abaturage batuye ku nkengero z’uwo mugezi ku ruhande muri Zone Panzi, ‘Quartier’ Katamota hakurya, inzu zabo aratwarwa”.

Ku ruhande rw’u Rwanda nta nzu zasenyutse, kuko nta baturage bari batuye mu nkengero z’umugezi wa Rusizi.

Imyaka y'abaturage yarengewe n'itaka
Imyaka y’abaturage yarengewe n’itaka

Ngo si ubwa mbere aha habaye inkangu, kuko mu kwezi kwa kabiri nabwo umusozi waragiye nabwo wiroha mu mugezi wa Rusizi.

Gitifu abajijwe icyaba gitera iyi nkangu, yasubije ko bishobora kuba ari kumvura nyinshi imaze iminsi igwa, muri ako karere ubutaka bukoroha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka