Rusizi: Imvura ivanze n’umuyaga yasize iheruheru imiryango 22

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Muganza yasenye inzu 41 mu tugari twa Gakoni na Shara isiga imiryango 22 hanze.

Imvura ivanze n'umuyaga yangije amazu 41 mu murenge wa Muganza muri Rusizi
Imvura ivanze n’umuyaga yangije amazu 41 mu murenge wa Muganza muri Rusizi

Iyo mvura yaraye iguye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku itariki ya 23 Mutarama 2017.

Abaturage yasenyeye bavuga ko itari nyinshi cyane usibye ko ngo yari irimo umuyaga mwinshi ari nawo wabakozeho. Kuri ubu imiryango 22 yo mu kagari ka Gakoni yahise icumbikirwa n’abagenzi babo kuko nta handi ifite ho kwikinga.

Ngendahayo Jean Bosco, umwe mubasenyewe niyo mvura avuga ko inzuye yose yaguye n’ibyari birimo bikaba byangiritse.

Agira ati "Njyewe inzu yanjye yose yaguye n’amatafari avaho n’amabati yose nta na rimwe ryarokotse! Nyabuneka mwadutabara mukaba mudushakiye aho kuba mukaduka n’amashitingi yo hanze mugihe mwaba mudushakira ubundi bufasha kuko ubu ducumbitse ku mabaraza y’abaturage."

Mugenzi we witwa Munyaneza Syldio agira ati "Hano mu kagari ka Gakoni twahuye n’ibiza bikomeye nkanjye inzu yanjye yasenyutse uruhande rumwe ndimuka njya murundi ruhande.

Igikoni cyose cyagiye twasabaga ubuyobozi kudufasha kuko turi hanze dufite impungenge zuko abana bahahurira n’uburwayi."

Umuyaga wari uri muri iyo mvura wasambuye inzu, ibisenge biraguruka
Umuyaga wari uri muri iyo mvura wasambuye inzu, ibisenge biraguruka

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Muganza, Jean damascene Baramuka avuga ko bazindutse basaba abaturage gutabara bagenzi babo bakabacumbikira ariko nubwo babikoze ngo ntibihagije.

Agira ati "Kugeza ubu ingo zicumbikiwe ni 22 ariko nubwo zacumbikiwe ntibihagije hakenewe ubutabazi bwihuse cyane buvuye mu inzego zo hejuru."

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko bakiri gukurikirana kugira ngo bamenye abacumbikiwe n’abatarabona aho baba kugira ngo basabe ubufasha muri Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucura impunzi (MIDIMAR).

Agira ati "Uyu munsi ntituramenya uwabonye icumbi, ntituramenya utaribonye ! Turimo turakurikirana dufatanyije n’umurenge ngo baduhe iyo mibare yose hanyuma natwe dusabe ubufasha bw’amabati muri MIDIMAR kuko ntayo dufite mu karere."

Umurenge wa Muganza ni umwe mu mirenge ikunda kwibasirwa n’ibiza cyane mu Karere ka Rusizi ikangiza amazu, n’ibintu birimo imyaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ABIRUSIZI BIHANGANE

GATO yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

Abavandimwe. Birusizi. Nibihangane

emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka