RUSIZI: Imiryangi yasizwe iheruheru n’ibiza ikomeje kwitabwaho

Imiryango igera ku 162 yo mu murenge wa Muganza, akarere ka Rusizi, yashikirijwe inkunga y’ibiryo, yiganjemo ibigori, amavuta yo guteka n’ibishyimbo, nyuma y’uko ako gace kibasiwe n’ibiza biherutse kuba, byasize byangije ibintu by’abaturage abandi bakahasiga ubuzima.

Mu muhango wo gutanga iyo mfashanyo kuri uyu wa Kane tariki 22/11/2012, Gashumba Angeno, umukozi w’umuryango wa Gikirisitu World Vision yatanze iyi nkunga, yatangaje ko iyo nkunga ari inyongera bari bahawe, nyuma y’indi miryango n’abagiraneza barimo Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi yari yabafashije.

N’ubwo abaturage bose batakwiriwe n’iyo nkunga, harimo abatayihe aho, ndetse uyu muryango ukanemeza ko utabasha gucyemura icyo kibazo burundu, wemeza ko ko byibura hari abo ibyo biribwa bizarengera mu minsi micye.

Bamwe bari bihebye bazi ko batabona ibiryo.
Bamwe bari bihebye bazi ko batabona ibiryo.
Hari abataragezweho n'inkunga.
Hari abataragezweho n’inkunga.
Bamwe mu batewe inkunga bavuga ko bitazababuza gukomeza kwicwa n'inzara kuko imyaka yabo yangijwe n'ibiza.
Bamwe mu batewe inkunga bavuga ko bitazababuza gukomeza kwicwa n’inzara kuko imyaka yabo yangijwe n’ibiza.

Muri iyo pfashanyo buri muryango wahabwaga nibura ibiro 60 by’ibigori, ritiro eshanu z’amavuta n’ibiro 30 by’ibishyimbo. Ibyatanzwe byose hamwe byageraga kuri toni icyenda zisaga z’ibigori, toni 4,860 z’ibishyimbo na ritiro 810 z’amavuta.

Euphrem Musabwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka