Rusizi: Ikibazo cy’inkuba zica abantu cyafatiwe ingamba

Inama y’umutekano yo mu karere ka Rusizi yafashe icyemezo ko bitarenze tariki 15/03/2014, ku bigo by’amashuri n’ahandi hantu hahurira abantu benshi hazaba hageze imirindankuba mu rwego rwo kugabanya ipfu n’inkomere bya hato nahato biterwa n’izo nkuba.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, avuga ko icyo gikorwa cyavuzwe kera aho ngo ibigo bimwe byamaze kubishyira mu bikorwa hakaba hibazwa impamvu abandi batarabikora, gusa ngo hari abagaragaza ko bigoranye kubona iyo mirindankuba ariko bakaba bamazwe impungenge zuko hari aho iboneka.

Muri iyi nama hagarutswe ku kibazo gikomeje kugaragara cy’Abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu bambuka bakajya muri Congo bavuga ko bagiye guhinga aho ibi bigaragara mu murenge wa Bugarama.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi asaba ko abataragura imirindankuba bayigura bitarenze tariki 15/03/2014.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi asaba ko abataragura imirindankuba bayigura bitarenze tariki 15/03/2014.

Umuyobozi w’akarere yatangaje ko aba Banyarwanda bambuka koko bagiye gushaka imibereho cyane cyane aho bahinga aha ariko ngo bakaba bafashe ingamba zo kubabumbira mu matsinda ayobowe n’abayobozi kuburyo babasha kumenya gahunda zabo haba mu gihe bari hanze y’igihugu haba no mu gihe bagarutse mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Muri iyi nama y’umutekano yabaye tariki 27/02/2014 hagarutswe no ku kibazo cyo kubakira abaturage bari batuye ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza aho umuyobozi w’akarere yavuze ko iki gikorwa kigeze ku kigereranyo kirenga 90%.

Abayobozi b'imirenge n'abandi bafite aho bahuriye n'umutekano bitabiriye inama.
Abayobozi b’imirenge n’abandi bafite aho bahuriye n’umutekano bitabiriye inama.

Ngo hasigaye imiryango igera kuri 130 yo mu mirenge 6 kuri 18 igize aka karere kandi umuyobozi w’akarere arizeza abo baturage ko bitarenze tariki ya 15/03/2014, ngo amazu yabo azaba yuzuye kuko ibikoresho byo kuyubaka no kuyasakara biri hafi kuboneka.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 2 )

gusa ndanatekereza ko hari uburyo buri kamere busanzwe bwo kwirinda inkuba bwakunze kuvuga buri munsi nabwo bagakwiye kubwibuta cyane abaturage, nko kutugama munsi yibiti imvura, kutaugira kuri telefone mugihe cy’imvura , kubari cg batunze imodoka kutamanura ibirahure mugihe cy’imvura. ariko niyo mirindankuba nibagereho kuko wa mugani wasangaga hari ikibazo cy’inkuba zateraga impfu n’inkomere za hato na nhato

shingiro yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Haba hari n’umurindankuba "Mobile"? Umuhinzi nawe akeneye kurindwa inkuba, kandi byakunze kugaragara ko abakubitwa n’inkuba ari abaturage baba bari mungo zabo cyangwa barimo gutega amazi imvura itangiye kugwa!

Orwell yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka