Rusizi: Hitezwe imirimo ibihumbi 200 izaturuka mu mahirwe basanganywe

Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase, afungura uruganda rwa Cimerwa ku wa 18 Kanama 2015 yasabye Abanyarwanda gukoresha amahirwe ahari mu guhanga imirimo mishya.

Uruganda rwa Cimerwa rwongerewe ubushobozi ubu rushobora gukora sima ingana na toni ibihumbi 600 mu gihe cy’umwaka mu gihe rwari rusanzwe rukora toni ibihumbi 100.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, afungura ku mugaragarro uruganda ewa Cimerwa.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, afungura ku mugaragarro uruganda ewa Cimerwa.

Minisitiri w’intebe, Murekezi Anastase, ubwo yafunguraga uru ruganda rwongerewe ubushobozi yavuze ko kongera umusaruro w’uruganda rwa Sima bizafasha Abanyarwanda kongera imirimo bahereye ku bihari ndetse rugashobora gucuruza no hanze y’imipaka mu bihugu birukikije.

Yagize ati “Dushobora kwihangira imirimo igera ku bihumbi magana abiri itari ubuhinzi n’ubworozi buri mwaka.”

Minisitiri w’intebe akaba asaba Abanyarwanda guhanga imirimo bashingiye ku mahirwe ahari hongerwa ishoramari, akavuga ko kuba Sima igiye kwiyongera ku isoko hazaboneka n’imirimo y’abayikoresha hamwe n’abayicuruza.

Minisitiri Anastase Murekezi atambagizwa uruganda rwa Cimerwa.
Minisitiri Anastase Murekezi atambagizwa uruganda rwa Cimerwa.

Uruganda rwa Cimerwa rwongerewe ubushobozi ruzafasha u Rwanda kuzigama amadovizi angana na miliyoni 85 z’amadorari avuye ku misoro ndetse no kugaruza amafaranga yatangwaga hatumizwa sima zo hanze.

Abaturiye Cimerwa bavuga ko uru ruganda rubafitiye akamaro kuko rubateza imbere haba mu bikorwa by’iterambere nko kubaka amashuri no kubakira abatishoboye.

Nyirangirimana Judence, umwe mu bafashijwe na Cimerwa, agira ati ’’Uru ruganda rwatwubakiye amashuri abana bacu bariga neza, banubakiye imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994."

Nguru uruganda rwa Cimerwa rufite ubushobozi bwo gutunganya tone ibihumbi 600 ku mwaka.
Nguru uruganda rwa Cimerwa rufite ubushobozi bwo gutunganya tone ibihumbi 600 ku mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yashimiye uruhare uru ruganda rugira mu iterambere ry’akarere aho yavuze ko rwafashije abaturage mu bijyanye n’ubuhinzi, runatanga miliyoni 4 zo kubaka umuhanda wa kaburimbo Bugarama- Cimerwa.

Ibikorwa byo kwagura uruganda rwa Cimerwa bimaze imyaka ibiri n’igice, bikaba byaratwaye miliyoni 170 z’Amadorari.

Hashize imyaka 30 urwo ruganda rwubatswe rukaba rwubatse mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi. Rwatangiye rutanga Sima ingana na toni ibihumbi 100 ariko ubu rwongerewe ubushobozi rukaba rushobora gutunganya toni ibihumbi 600 ku mwaka.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 5 )

Nje ndumuganda ariko kandi nkunda gukurikirana program zanyu zose!!!!!

Hafashimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Cimerwa yakoze ibikorwa byiza byo kubakira imfubyi n’abapfakazi njyewe ndabashimira.

Athanasia yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

@Rusizi, igitekerezo cyo cyari cyiza guha umuntu inka ni ikimenyetso cyo kumushimira ineza yagize, gushimira Nyakubahwa president paul kagame mungiro twese abanyarwanda twari dukwiye kubikora, mugihe bikorwa munzira zitari nyazo bikwiye gukosorwa bikanozwa kuburyo bikorwa muburyo bukeye, niba rero uwo mu mayor abikora nkuko ubiga byaba bibabaje ariko nanone buri wese agize uruhare mw’igurwa ry’iyo nka byaba byiza aho buri wese azumva ko atanze uruhare rwe mugushimira umusaza uko rwaba rungana kose.

Enzo yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

bizagabanya ubushomeri bityo abaturage batuye aka gace bajye bagira icyo binjiza mu mifuka yabo

matabaro yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

Cimerwa n,ishingiro kw’iterambere ry’igihugu muri rusange no kubaturage baturanye narwo by’umwigariko. Ariko ubuyobozi bw’akarere ka Ruzisi nabasabako bahagarika igikorwa cyatangijwe mubaturage cyo gukusanya amafranga ngo yo kugurira Nyakubahwa Paul Kagame inka, icyo gikorwa nicyo guharabika presidant wa Repuburika kuko umuturage uri gusabwa ayo mafranga ku ngufu afata nk’aho ari Nyakwubahwa Presidant Paul Kagame ayahaye kandi n’icyo gitekerezo atakizi ar’ukwikundwakaza kw’abayobozi bakora baka abaturage udufranga tubabeshejeho.

Rusizi yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka