Rusizi: Hari abatahuka bagasubira muri Congo rwihishwa
Hari Abanyarwanda bakunze gufatirwa i Bukavu no mu nkambi ya Nyagatare barigize impunzi kubera impamvu zitazwi kuko ngo baba baratahutse kera kandi n’amazina yabo bakayasanga muri za mudasobwa cyane cyane muri HCR yo muri Congo.
Aba Banyarwanda bavuga ko bahungutse nyamara nta cyangombwa baba bafite cyerekana ko baba bohererejwe na HCR.
Kamanzi Innocent wageze mu nkambi ya Nyagatare tariki 20/06/2013 avuga ko ari ubwa mbere ayigezemo nyamara HCR yo muri Congo yanze kumuha icyangobwa cyemeza ko ari impunzi ihungutse kubera ko ngo ari ubwa kabiri bamubonye.
Uyu mugabo wazanye n’abagore be babiri hamwe n’abana babiri nubwo ahakana ko atigeze ahunguka abakozi bo mu nkambi ya Nyagatare bavuga ko ngo atari ubwa mbere bamubonye.

Umuyobozi w’inkambi ya Nyagatare, Munyemana Anastasi, avuga ko batazi impamvu aba Banyarwanda batahuka bakongera gusubira muri Kongo kandi ngo baba baraje ku bushake.
Ibyo ngo bimaze kuba nk’umuco kuko kuri sitasiyo Polisi ya Kamembe hafungiye abasore batanu bo mu murenge wa Nkaka mu karere ka Rusizi bavuye muri Congo aho biyitaga impunzi kandi ngo baragiye muri Congo mu minsi ya vuba.
Usibye kuba HCR idaha aba Banyarwanda ibyemezo byemeza ko ari impunzi, ngo bateje n’impungenge kubirebana n’umutekano kubera ko ibibasubiza muri Congo batabigaragaza kandi bizwi neza ko Congo icumbikiye abasize bahekuye u Rwanda bari muri FDLR.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuberiki mutabasha kumenya impamvu nyakuri y’iryo iza n’igaruka. Kuri njye ntekereza ko bishobora kuba babiterwa no kwishakira imibereho nubgo ntawabyemeza aho gutekereza FDLR imaze igihe isa n’itagira icyo ishoboye buretse kwivuruguta mu kavuyo ka kongo.