Rusizi: Guca akato mu bamugaye byabafashije kuva mu bwigunge

Abanyamuryango ba Koperative y’abafite ubumuga yitwa Twishakemo Imbaraga Kagano, ikorera ubudozi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko guca akato mu bamugaye byabafashije kuva mu bwigunye bakiteza imbere.

Bamwe mu banyamuryango ba koperative Twishakemo Imbaraga Kagano bavuga ko kurwanya akato byabafashije kuva mu bwigunge bakiteza imbere
Bamwe mu banyamuryango ba koperative Twishakemo Imbaraga Kagano bavuga ko kurwanya akato byabafashije kuva mu bwigunge bakiteza imbere

Bamwe mu banyamuryango 30 bagize iyi Koperative bavuga ko mbere bagihabwa akato basuzugurwaga n’uwariwe wese, ndetse na bo ubwabo bakisuzugura bumva nta cyizere cy’ubuzima bwiza bateze kuzagira.

Ubu ngo nyuma yo guca ako kato, baritinyutse, bemererwa kujya mu ishuri bariga, ubu bihangiye umurimo wo kudoda kandi bawukora neza bakabasha kwibonera ibibatunga n’ibibatungira imiryango, badasabirije.

Mukamurinda Rose agira ati « Mbere nirirwaga mu rugo, nkirirwa ntakarabye nsa nabi, nta kintu na kimwe ninjiza, nkumva ntacyo bimbwiye.

Ubu nize kudoda, ndoda amakabutura nkabona amafaranga yo kurya, nkabona ay’ isabune n’amavuta ntasabirije.»

Batamuriza Bibiane nawe wo muri iyi Koperative agira ati « Ubu akarere kaduhaye agaciro kadushakira umwanya wo gukoreramo mu Gakiriro, ubu turakora tukinjiza nka 10000Frw ku munsi, kandi biragenda neza n’ubwo tutaragera aho twifuza.»

Abanyamuryango b’iyi koperative basaba inzego z’ubuyobozi kubafasha, bakabagenera amahugurwa y’inyongera ku mwuga wabo, kugira ngo babashe kuzamura ubumenyi.

Barifuza kongererwa Ubumenyi kugirango babashe kurushaho kubona abakiriya benshi babizeye
Barifuza kongererwa Ubumenyi kugirango babashe kurushaho kubona abakiriya benshi babizeye

Bavuga ko aya mahugurwa azatuma barushaho kwitabirwa bakabona abakiriya benshoi, kuko hari bamwe batarabagirira icyizere kuko babakekaho ubunararibonye budahagije mu mwuga.

Tariki 15 Mutarama 2017, intumwa za rubanda mu Nteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite, zasuye abaturage bo muri aka Karere.

Bijeje abafite ubumuga bakorera mu gakiriro ka Nyamasheke ko bagiye kubakorera ubuvugizi, bakabona amahugurwa abafasha gukora ibicuruzwa bihangana n’ibindi ku isoko.

Depite Karenzi Theoneste yagize ati « Ikintu mwagaragaje cy’ingenzi cy’amahugurwa kugirango murusheho gukora ibintu byiza, tuzabiganiraho n’ubuyobozi bw’akarere ariko n’ibirenze ubushobozi bw’akarere tuzagerageza, kuko ntakidashoboka iyo ufite ubushake. »

Abanyamuryango ba Koperative Twishakemo Imbaraga Kagano, baratangaza ko bafite icyizere cy’uko mu gihe kiri imbere bazagera kuri byinshi, kuko ngo babona ubuyobozi burushaho kugenda bubegera bukabagira inama.

Depite Karenzi Theoneste yizeje abanyamuryango b'iyi Koperative ubuvugizi kugira ngo babashe kongererwa ubumenyi
Depite Karenzi Theoneste yizeje abanyamuryango b’iyi Koperative ubuvugizi kugira ngo babashe kongererwa ubumenyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ishimwe ko twabonye ubuyobozi bwita ku babana n’ubumuga ubundi bagendaga bafite ipfunwe none ubu bagenda bemye. Imana yarakoze kuduha ubuyobozi bwiza.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 25-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka