Rusizi: Dr Kibiriga wayoboraga Akarere na Dukuzumuremyi wari Umwungirije beguye
Dr Kibiriga Anicet wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, ndetse n’uwari Umujyanama uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) witwa Jeanne Niyonsaba, batanze amabaruwa y’ubwegure bwabo.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye kuri uyu mugoroba tariki 23 Ugushyingo 2024 yiga ku mabaruwa y’ubwegure bwabo.
Ntihahise hamenyekana impamvu yaba yatumye begura, cyangwa niba ubwegure bwabo bwaba hari aho buhuriye no gusimbuza uwari Guverineri w’iyi Ntara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert wasimbuwe na Jean Bosco Ntibitura.
Abeguye bagiye ku buyobozi kuva mu mwaka wa 2021 bakaba bari bamaze imyaka itatu bayobora Akarere ka Rusizi.
Ohereza igitekerezo
|