Rusizi: Bibutse Padiri Ubald Rugirangoga umaze umwaka yitabye Imana

Nyuma y’umwaka Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mutarama 2022, muri Centre Ibanga ry’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu, hahimbarijwe igitambo cya Misa cyo kumwibuka.

Padiri Ubald Rugirangoga yari azwiho gusengera abantu bagakira indwara zinyuranye
Padiri Ubald Rugirangoga yari azwiho gusengera abantu bagakira indwara zinyuranye

Ni Misa yasomwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, wari ukikijwe n’Abapadiri bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Cyangugu n’imbaga y’abantu bari baje kwifatanya n’umuryango wa Padiri Ubald mu kumwibuka.

Abenshi mu bahawe ijambo, bagiye bagaruka ku bigwi bya Padiri Ubald, bakamushimira cyane gahunda y’Ubutabera n’Amahoro yari yarimakaje muri iyo Diyosezi, ibyo akabikorana impuhwe n’imbabazi dore ko ari umwe mu bababariye abamwiciye bamwe mu bagize umuryango we, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwa Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu, bwasomwe na Padiri Ignas Kabera kuko uwo mushumba atabashije kwitabira uwo muhango, bwari bukubiyemo ugushima ibikorwa byaranze Padiri Ubard.

Bwagiraga buti “Kubura Padiri Ubald muri Diyosezi yacu ni ukubura inkingi ikomeye, akababaro ko kumubura twagafatanyije n’abamumenye bose, bari hirya no hino ku isi yose kandi yabereye intumwa, dusigasiwe n’ukwemera. Urupfu rwe twagerageje kurwakira nk’umuhamagaro mushya Imana yamugeneye”.

Padiri Ubald Rugirangoga amaze umwaka yitabye Imana
Padiri Ubald Rugirangoga amaze umwaka yitabye Imana

Muri ubwo butumwa Musenyeri Sinayobye kandi yavuze ko Padiri Ubald yari umuntu w’isengesho, Umusaseridoti usenga akabifatira umwanya, ibimubayeho byose akabitura Imana, ngo yari Umukirisitu nyawe.

Nk’uko Musenyeri Sinayobye abigarukaho mu butumwa bwe, ngo ubumwe n’ubwiyunge nibwo bwaranze Padiri Ubald, yirengagiza uburyo umuryango we washegeshwe na Jenoside ahitamo kubabarira.

Ati “Ugusabana n’Imana nibyo byatumye umutima we wuzuramo impuhwe yagiriraga bose, Padiri Ubald ni Intumwa y’amahoro ubumwe n’ubwiyunge mu bantu. Jenoside yakorewe Abatutsi yaramushegeshe imwicira abe ariko ntiyamutwara umutima w’ineza, yafashe icyemezo cyo gutsinda inabi akoresheje ineza, impuhwe, imbabazi we ubwe yahaye abamwiciye. Uwo muco w’ineza wo gutsinda inabi yawutije Abanyarwanda twese, Umupadiri uhihibikanira gukiza Roho z’abantu, Padiri Ubald yadusigiye ishusho nziza y’umusaseridoti”.

Dukuzumuremyi Anne Marie, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage wavuze mu izina ry’akarere ka Rusizi, yashimiye uburyo Padiri Rugirangoga yaranzwe no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nyuma y'igitambo cya Misa habayeho umuhango wo kumwunamira
Nyuma y’igitambo cya Misa habayeho umuhango wo kumwunamira

Asaba ko umurage waranze uwo mupadiri ukomeza guharanirwa ati “Turamwibuka nk’umurinzi w’igihango wo ku rwego rw’igihugu, uburyo yaharaniye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda muri iyi Diyoseze ndetse no mu zindi Paruwasi zitandukanye zo mu gihugu cyacu, Ubumwe bw’Abanyarwanda ni yo mahitamo yacu, ni zo mbaraga zacu, turamushimira uburyo yabiharaniye kandi tunasaba ngo bikomeze”.

Arongera ati “Kiliziya Gatolika nk’umufatanyabikorwa mwiza wa Leta, turifuza ko umurage mwiza Padiri Ubald yatangiye wakomeza kugira ngo amateka mabi yashegeshe igihugu cyacu, amacakubiri yaranze igihugu cyacu bitazasubira. Ubwo bumwe n’ubwiyunge Padiri Ubald yatoje igihugu cyacu tubiharanire, tubikomeze kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi”.

Antoine Cardinal Kambanda asanga Padiri Ubald, ari umwe mu bamufashije mu muhamagaro we wo kwiha Imana.

Ati “Nkiri Umufaratiri ndi mu kwimenyereza muri Seminali nto ya Ndera, Padiri Ubald yakundaga kudusura, mubonamo Umusaseridoti ukunda ubutumwa bwe kandi ubwishimiye kandi ukunda abasaseridoti. Nahawe ubupadiri mu bihe bidasanzwe ubwo u Rwanda rwagize amahirwe yo gusurwa na Mutagatifu Papa Yohani Paul ll. Ubwo nasomaga Misa yanjye ya mbere y’Umuganura, nabyutse mu gitindo ntegura Misa, Padiri Ubald wari waharaye arambwira ati dufatanye. Padiri Ubald ni ishusho y’Umusaseridoti, yansigayemo, ni ishusho y’igitambo cy’Ukarisitiya”.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ni we wasomye Misa yo kwibuka Padiri Ubald
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ni we wasomye Misa yo kwibuka Padiri Ubald

Yagarutse no ku bikorwa byiza byaranze Padiri Ubald ati “Umuntu kugira ngo azashyikire intambwe yo kubabarira, ni uko amanuka akinjira mu bubabare bw’undi bakababarana. Padiri Ubald mu bubabare bwe yamenyaga abababara kandi akabagirira impuhwe, umurage ukomeye adusigiye noneho kandi byatubereye urufunguzo rw’inzitane twari turimo z’ibibazo by’amateka yacu ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Yibukije abapadiri n’abakirisitu, ko Padiri Ubald ari urugero rw’icyitegererezo rw’umusaseridoti wunga abantu n’Imana, no kwiyunga n’abandi.

Diyosezi ya Cyangugu iremeza ko gahunda y’icyenurabushyo mu gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Padiri Ubald yatangirije muri Paduwasi ya Mushaka izakomeza, iyo gahunda ngo ikazaba umurage wa Diyosezi yose, aharimo gutegurwa amahugurwa ajyanye n’ubumenyi kuri iyo gahunda.

Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga yamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki 08 Mutarama 2021, ivuga ko yaguye mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’igihe yari amaze arwariye Covid-19, ubwo yari yagiye mu bikorwa byo gusengera abantu nk’uko yari asanzwe abikora.

Padiri Ubald Rugirangoga ashyinguye ku Ibanga ry'Amahoro
Padiri Ubald Rugirangoga ashyinguye ku Ibanga ry’Amahoro

Centre Ibanga ry’Amahoro yubatswe na Padiri Ubald ari na ho ashyinguye, ni agasozi gaherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.

Hari abapadiri batandukanye bitabiriye uwo muhango
Hari abapadiri batandukanye bitabiriye uwo muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se koko umuntu upfuye aba yitabye Imana?Niyo iba imuhamagaye?Rwose mutubwize ukuli.Nashakishije muli bible ahantu bavuga ko upfuye aba yitabye Imana ndahabura.Nshaka n’ahantu bavuga Roho idapfa kandi ifite ubwenge,ikomeza gukora iyo dupfuye,ndahabura.Ahubwo nsoma ko Yezu yavuze ko upfuye aba ameze nk’usinziriye kandi azamuzura ku munsi w’imperuka,niba yarapfuye yaririndaga gukora ibyo Imana itubuza.Hagire unsubiza,ariko akoresheje bible.Merci.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 9-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka