Rusizi: Bashimira Kagame wabahaye imihanda yo mu kirere, mu mazi no ku butaka
Nyirahabineza Valérie wamamaje umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi avuga ko Kagame Paul ari we ubereye u Rwanda kuko yazanye politiki itavangura Abanyarwanda akabagezaho n’ibikorwa remezo.

Agira “Twavuye kure. Mbere yo kuvugurura inzego z’imitegereke y’Igihugu, aha hitwaga i Cyangugu. Abayobozi bose bageraga aha baravugaga ngo ‘Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe banya-Cyangugu […] Twashimishijwe n’uko mwaje muzana politiki itavangura, natwe twitwa Abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati, "Uyu munsi twishimira ko ya mihanda mwatubwiye yatugezeho, imihanda yo mu kirere, mu mazi no ku butaka. Kuko Rwandair yatugezeho."

Nyirahabineza avuga ko abatuye Rusizi batagitinya imisozi kuko bahawe ibiraro bihuza imisozi. Ati, "Ubu Rusizi dufite amahoteli menshi, abakerarugendo babona aho barara. Bweyeye babonye umuhanda wa kaburimbo naho Nkombo babonye ubwato."
Nyirahabineza avuga ko abayobozi ba kera bavugaga ko bidashoboka ko amashanyarazi yambuka ikiyaga cya Kivu akagera ku kirwa cya Nkombo, ariko ubu baracana.
Avuga ko abaturage ba Bugarama bari barambuwe imirima bayisubiranye ubu bakaba bahinga umuceri.

Muri Rusizi byinshi bishimira birimo imihanda mishya no kwagura isanzwe kugira ngo Rusizi nka kamwe mu turere dufite imijyi yunganira uwa Kigali, ikomeze itere imbere.
Mu cyiciro cya mbere muri iyi gahunda yo guteza imbere imijyi, hubatswe imihanda ya kilometero 5,11 ku ngengo y’imari ya 5.444.976.714 Frw, mu gihe icyiciro cya kabiri kigizwe na kilometero 5,8 cyo cyatwaye arenga miliyari 5,8 Frw naho icya gatatu cya kilometero 5,64 cyatwaye arenga miliyari 7,6 Frw.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|