Rusizi: Barashima ko ubwato bahawe na Perezida Kagame ubu bukora neza
Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi barishimira ko ubwato bahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubu bukora neza nyuma yo gushyirwaho moteri ijyanye na bwo nk’uko byari mu masezerano y’uwabwubatse.
Abakoze ubu bwato bari barashyizemo moteri itari mu masezerano bagiranye n’ubuyobozi mu ku bukora bituma ubu bwato kudakora neza maze inzego zitandukanye zihutira gukurikirana iki kibazo none ubu cyarakemutse burakora neza nta kibazo.
Abaturage babugendamo bavuga ko bishimiye impinduka ikomeye yagaragaye kuko ubu bwato batagitinda mu mayira nka mbere kuko ubwato busigaye bwihuta bitandukanye n’uko bwagendaga mbere.

Izi mpinduka kandi zinashimangirwa n’ushinzwe imicungire y’ubu bwato, Theoneste Nzarabandi, wemeza ko kuva aho iyi moteri shya batangiye kuyikoreshereza tariki 13/01/2014 nta bibazo barabona ikindi kandi ukoresha inzira y’ubutaka agana mu karere ka Rubavu ubu ngo iki cyombo kimutanga kuhagera kubera ko umuvuduko wacyo wiyongereye.
Ubu bwato bwahawe abaturage ba Nkombo hagamijwe kubakura mu bwigunge; bukaba bwaruzuye butwaye akayabo k’amafaranga asaga miliyoni 188.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
president wacu ashaka ko abaturage be babaho nta kibazo na kimwe bafite kandi biragaragara ko yahagurukiye ibibazo byose , dufite umuyobozi mwiza rwose