Rusizi: Barasabwa gushira ingingimira bagifite kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Nkanka mu ka Rusizi bazahugura abandi mu midugudu no mu tugari barasbwa gusobanurira Abanyarwanda gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kugirango abakiyumva uko itari bayisobanukirwe.
Atangiza amahugurwa yagenewe abayobozi mu nzego z’ibanze, Depite Mporanyi Theobald, yasubiye mu mateka yerekana ko Ubunyarwanda bwahozeho ariko bukaza gusenyuka kubera abazungu ibyo bigahabwa ingufu na Leta zakurikiye ubukoloni.
Umuzungu yaje gutandukanya Abanyarwanda abasumbanya bamwe abagira abagaragu ba bagenzi babo aribyo byaje kuvamo amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Depite Mporanyi Theobald yabwiye aba banyarwanda ko abana b’u Rwanda bishyize hamwe bagamije kongera guhuza Abanyarwanda ari nabo babohoye igihugu, nyuma yaho Leta y’u Rwanda iza kurenga ku byabaye buri wese ahabwa uburengazira bwe.
Ibi bituma buri wese yibona muri Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ntawe uhejwe, ibyo bigaragazwa n’ingero nyinshi harimo guhuza ingabo, gusabana imbabazi muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, gucura impunzi n’ibindi.

Depite Mporanyi Theobald yabwiye abayobozi bo mu murenge wa Nkanka ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda abasaba kuyicengeza mu baturage, abakoze Jenoside bagasaba imbabazi ku bushake.
Aba baturage bavuze ko basobanukiwe neza icyo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kuko ngo bayifataga nabi bitewe nuko bayisobanirwaga nabi na bagenzi babo, aho bavuga ko ngo bumvaga ko ireba abanyamahanga, abandi bakavuga ko igamije kugera kunyungu zitari izo kubaka Abanyarwanda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
niyo nzira idatugeza ku Rwanda rurambye rutagira amacakubiri!abo bayobozi babanze bayumve kuburyo aribo bazayisoanurira abaturage bo hasi mu midugudu.
Mushime Imana ko twabonye abayobozi batekereza ku nzira zose zishoboka zo kubanisha abanyarwanda mu mahoro ntabwo bisanzwe pee!! God bless u!!
Ndi umunyarwanda igomba gusobanurirwa abanyarwanda bose!! ariko nyuma yo kuyumenya hakabaho gushira ingingimira nk’uko byavuzwe n’uyu muyobozi!!
Kumenya ko "ndi Umunyarwanda" ari ingirakamaro no kuyisobanukirwa ni ubwenjye bwiyongera kubundi abanyarwanda bazi!!
Twese tuyimenye tuyitabire kandi tuyihe umwanya ikwiye, izadufasha byinshi!!