Rusizi: Barasabwa gukomeza kwimakaza umuco w’imiyoborere myiza

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasabwa gukomeza gushyira imbere umuco w’imiyoborere myiza barangwa no kumurikira abaturage ibibakorerwa kugira ngo babashe kubigiramo uruhare. Ibi akarere ka Rusizi kabisabwe mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ry’akarere wabaye tariki ya 24/10/2014.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul yashimiye aka karere imbaraga gashyira mu guteza imbere imiyoborere myiza ibyo ngo bigaragazwa n’uko bahuriza hamwe abaturage bakabamurikira ibikorwa byabo birimo imigambi ubuyobozi bubafitiye mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Jabo ashimira umuco wo kumurikira abaturage ibyo bakorerwa.
Jabo ashimira umuco wo kumurikira abaturage ibyo bakorerwa.

Alex Afurika, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) yashimiye ko inzego zose zaba iza Leta n’izabikorera basigaye basenyera umugozi umwe bakuzuzanya mu bikorwa by’iterambere.

Yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi gukomeza umurongo bafite wo gushimangira umuco w’imiyoborere myiza anashimira umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame wimakaje umuco w’imiyoborere myiza mu Rwanda ubu igihugu kikaba kiri gutera imbere mu buryo bwihuse.

Abakozi n'abafatanyabikorwa barasabwa kurushaho gusenyera umugozi umwe.
Abakozi n’abafatanyabikorwa barasabwa kurushaho gusenyera umugozi umwe.

Abitabiriye imurikabikorwa barimo Uzayisenga Marie baravuga ko kubahuriza hamwe ari igikorwa cy’ingenzi kuko gituma bamwe bigira ku byo bagenzi babo bakora bakabasha gutera imbere, mu byifuzo byabo ngo ni uko igikorwa cy’imurikabikorwa cyajya gihuzwa n’imurikagurisha kuko aribyo byatuma barushaho gutera imbere.

Imurikabikorwa ry’akarere ka Rusizi ryatangiye kuwa 22/10/2014 risozwa kuri uyu wa gatanu, rikaba ryari ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye baje kumurika ibikorwa byabo.

Abitabiriye imurikabikorwa bavuga ko baryungukiyemo byinshi birimo kwigira ku bandi.
Abitabiriye imurikabikorwa bavuga ko baryungukiyemo byinshi birimo kwigira ku bandi.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

burya uwukoze neza ajye abihembere bitera ishema kandi ukumva ko koko hari cyo wavunikiye , mu Rwanda tumaze kugera kuri byinshi kubera imiyoborere myiza, kandi tugomba gukomeza gushimiangiza no kwimakaza iyi miyoborere myiza

cyemezo yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka