Rusizi: Barasabwa gucunga neza ibikorwa HALPAGE ibasigiye
Mu rwego rwo gusoza ibikorwa by’umushinga wa HELPAGE wari umaze imyaka 10 ukorera mu karere ka Rusizi no kurebera hamwe uko ibyagezweho bibungwabungwa, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye abayobozi b’imirenge gukangurira abagenerwabikorwa gufata neza ibikorwa uyu mushinga wabagejejeho.
Umushinga HELPAGE wakoraga ibikorwa birimo imihanda yo mu cyaro ariko ngo umuterankunga yageze aho yifata mu gutanga amafaranga menshi yo gukora imihanda kuburyo n’iyakozwe itakiri nyabagendwa; nk’uko byagaragajwe na Muvunyi Jean Damascene, umuhuzabikorwa wa HELPAGE ku rwego rw’intara y’uburengerazuba.

Aha yatanze urugero rw’umuhanda wa Mibirizi-Mashesha utari ugikoreshwa nyuma yo kwangirika hakabura abawukurikirana icyakora ubu ngo wongeye gusanywa na HELPAGE ku buryo ubu wongeye kuba nyabagendwa.
HELPAGE ngo yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’akarere ka Rusizi aho ngo wakoze imihanda ihuza imirenge n’iyindi bityo abaturage bakabasha guhahirana bageza n’ibikorwa byabo ku masoko; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar.
Abayobozi b’imirenge 14 kuri 18 uyu mushinga ukoreramo biyemeje ko bagiye gukora imiganda idasanzwe basibura imihanda yari yarakozwe hanyuma igasibangana.

Ibyo ngo bizatuma umuterankunga yishimira ibyo yagizemo uruhare bikaba kandi byanatuma mu gihe runaka habonetse ubundi buryo abaterankunga banezezwa no kongera kugira icyo bakora.
HELPAGE ni umuryango nterankunga mpuzamahanga mu ibihugu by’ibiyaga bigari ukaba ukorera mu Rwanda , Burundi na Congo wibanda mu bikorwa byo kurwanya ubukene mu baturage aho ubafasha mu kwibumbira mu makoperative ukabatera inkunga.
Usibye ibyo ku bw’umwihariko uyu mushinga uhanga imihanda mishya aho ukorera ugasana n’iyangiritse itakiri nyabagendwa, uyu mushinga kandi ngo ubungabunga n’ibidukikije utera ibiti bigaburirwa amatungo mu mirima y’abaturage.

Umushinga wa HELPAGE ngo umaze gukora ibirometero birenga 100 by’imihanda muri aka karere ka Rusizi ukaba umaze imyaka 10 ukorera muri aka karere ndetse no mu intara y’uburengerazuba aho watangiye mu mwaka wa 2003.
Mu myaka 10 HELPAGE yari imaze ikorera mu karere ka Rusizi, yakoze ibilometero157 by’imihanda ndetse wabakoze ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije kuri hegitari zirenga.
Nubwo ibikorwa by’umushinga HELPAGE birangiye mu ntara y’uburengerazuba ngo barashima ko basize ibyakozwe byose bihagaze neza kuko n’imihanda yari yarasibye bayisibuye ubu ikaba ari nyabagendwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mbere nambere ndabashimiye rubuga rwacu rwiza kuritwese: Buriya intego mugihugu dufite twese ni uko iterambere ryashyikahose (yaba mu mugi cg mucyaro) na tanga nkurugero ku muhanda wa MIBIRIZI-MASHESHA aho ni mu karere ka RUSIZI umurenge wa WAGITAMBI bira babaje kuba leta yarateguye gukora uwomuhanda kugirango ugirire abaturage akamaro ariko kugeza nubu akaba ari wamuhanda na tax ubwayo itacamo kubera uburyo umeze nabi icyo ni ikibazo gikwiriye gushakirwa umuti rwose. icyo ni icyambere icya ; kabiri mumbarize abashinzwe iterambere mu karere ka rusizi ibijyanye nu muriro wamashanyarazi mu murenge wagitambi akagali ka cyingwa ahitwa KABOZA babi vugaho iki?
buretse no kubifata neza , kandi bagakwiriye kubikoresha icyo byazaniwe en maximum, bakanabasha kubibyaza umusaruro uko bashoboye ejo batazagaragaho kudakoresha inkunga uko itari cg bagasanga ntanicyo yabamariye.