Rusizi: Bangiwe kwakirwa mu nkambi bakekwaho kwiyita impunzi

Abagore batatu hamwe n’abana babo bane banze kwakirwa mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi kubera ko bari baratahutse bakaza gusubira muri Congo rwihishwa bagamije kugera kunyungu bahabwa na HCR.

Ngo hari ingeso imaze kugaragara ku bahugunguka bava muri Congo bakongera gusubirayo kugira ngo bazavuge ko aribwo bagihunguka kugira ngo HCR ibahe ibikoresho byo mu rugo, ibiryo n’ibindi kuko ngo babigurisha bakabikuramo amafaranga.

Munyemana Anastasi uyobora inkambi y’agateganyo ya Nyagatare avuga ko mu nkambi bakira impunzi zifite ibyangombwa by’ubuhunzi bahabwa na HCR y’i Bukavu kuba badafite ibyangombwa ngo ntacyo babamarira usibye kubageza mu turere bakomokamo.

Aba bagore bari kurizwa no kuba bangiwe kwakirwa mu nkambi kubera bakekwaho kubeshya ko bahungutse.
Aba bagore bari kurizwa no kuba bangiwe kwakirwa mu nkambi kubera bakekwaho kubeshya ko bahungutse.

Uwitwa Gatoya yavuze ko inzara igiye kubatsinda mu nkambi ya Nyagatare kuko ngo batigeze bakirwa kuva bahageze kubera ko ngo HCR yanze kubakira i Bukavu, aba bagore bavuga ko ngo abana babo barwaye ariko ngo nta miti bari kubona, gusa banavuga ko ngo batigeze batahuka kuko ngo bababeshyeye.

Iki kibazo cyo gutahuka kw’Abanyarwanda bakongera gusubirayo ngo cyihishemo byinshi harimo ikibazo cyo kuba abantu bakibwira ko impunzi zitarangira kandi nyamara bavuye mu gihugu hagati; usibye ibyo kandi hari n’ikibazo cyo guteza umutekano muke kuko ntawe uzi ikibasubiza muri Congo.

Abenshi muri aba Banyarwanda basubira muri Congo baturuka mu karere ka Rubavu iyo bageze mu nkambi ya Nyagatare bashakirwa amafaranga y’amatiki bagasubizwa iwabo.

Hashize iminsi iki kibazo cy’abiyita impunzi (biyita ba makaniki) gikomeza kugaragara ariko ngo kiragoye kuko hadashira iminsi badafashe abandi muri iyi nkambi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka