Rusizi: Bahawe imodoka ya kabiri bemerewe na Perezida Kagame

Abatuye mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi, ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, bashyikirijwe imodoka bemerewe n’Umukuru w’Igihugu.

Bayihawe nyuma y’uko Minisitiri Claver Gatete aherutse kugirira uruzinduko i Rusizi, akavuga ko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yemereye abo baturage imodoka ya kabiri itwara abagenzi mu Murenge wa Gitambi no mu byegeranye mu Karere ka Rusizi, iyo modoka ikaba yahise itangira gutwara abagenzi.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangaje ko imodoka nini ya bisi abaturage b’Akarere ka Rusizi bakoresha umuhanda Nyakarenzo-Mibilizi-Masheshe bemerewe yamaze kubageraho.

Abaturage bayihawe bagaragaje akanyamuneza nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwe ubwo imodoka nini yo mu bwoko bwa Ritco yari iparitse ku muhanda iri gushyiramo abagenzi.

Abaturage bati “Imodoka yatugezeho, abaturage bafite imizigo bari kuyijyamo, icyemeza ko batangiye ingendo. Ni imodoka nini cyane rwose turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udukuye ahantu hadasanzwe. Ubu tuzajya tugenda tureba televiziyo, idutwaze imizigo,ikoranabuhanga, dushyire n’umuriro muri telefoni”.

Bavuga ko iyo modoka bayibonye bayishaka cyane kuko igiye kujya iborohereza ingendo zabo za buri munsi bakabasha no kwiteza imbere.

Ni imodoka ya kabiri babonye muri ako gace itwara abagenzi, kuko iya mbere bayihawe mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, iyo bahawe kuri iyi nshuro akaba ari nini kurusha iya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira Umubyeyi wacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubwo gufasha abatuye mu murenge wa Gitambi mukuborohereza ingendo ! IMANA IKomeze kumuha Imigisha no kuramba turamukunda cyane ! Abayobozi b’iriya mirenge nabo bafatanye n’abaturage mugukomeza kubungabunga ibikorwa remezo bimaze kubashyikaho .

Hyanick Niyonsaba yanditse ku itariki ya: 19-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka