Rusizi: Babonye Umuyobozi Mushya w’Akarere Wungirije

Habimana Alfred wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke ni we watorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Habimana Alfred yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rusizi
Habimana Alfred yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi

Ni umwanya asimbuyeho Ndagijimana Louis Munyemanzi weguye ku nshingano ze n’abandi bajyanama bane barimo Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi tariki 2 Mata 2024.

Akarere ka Rusizi kabonye umuyobozi wungirije ndetse n’abajyanama batanu bo kuzuza Inama Njyanama aho hatowe Ngayaboshya Silas, Habimana Alfred, Karangwa Cassien, Uwizeye Odette na Mukakalisa Francine.

Ndagijimana Louis Munyemanzi n’abandi bajyanama beguye bavuga ko babikoze ku mpamvu zabo ariko byari bitewe n’amakimbirane yari muri aka Karere ndetse atuma Perezida w’Inama Njyanama, Visi Perezida w’Inama n]Njyanama n’abandi Bajyanama begura ku nshingano.

Abasimbuwe mu Nama Njyanama bari beguye ni Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mukarugwiza Josephine wari umujyanama ariko akayobora Komisiyo y’Iterambere mu Nama Njyanama, Habiyakare Jean Damascène wari Umujyanama akaba yari Umuyobozi wa komite ngenzuzi muri Njyanama y’Akarere, na Kwizera Giovani Fidèle wari Umujyanama ariko akaba Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, bakaba bari beguye bakurikira Uwumukiza Beatrice wari Perezida w’Inama Njyanama ariko na we akaza kwegura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka