Rusizi: Babangamiwe no kwangirika k’umuhanda Kamembe - Bugarama

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’umuhanda Kamembe - Bugarama wasenyutse ukaba utarasanwa, ukaba waratangiye kubagiraho ingaruka zinyuranye zirimo kuba nta modoka zibafasha mu ngendo babona, aho baziboneye zikabahenda ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange bakavuga ko buri mu kaga kubera ivumbi ryinshi.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today witwa Beatrice wo mu Murenge wa Nzahaha, yagize ati “Uyu muhanda umaze iminsi itari mike ubomaguwe kugira ngo bawukore neza ariko urebye nta gikorwa kugeza ubu. Itike iva ruguru iyo Kamembe werekeza hano hasi muri Bugarama ni nini cyane kandi murabibona tuba dushakisha. Urugendo rw’amafaranga magana atatu bararwurije barugeza ku mafaranga magana inani kandi rimwe na rimwe barayarenza. Aho twakoreshaga igihumbi bashyize ku mafaranaga igihumbi na magana atanu”.

Beatrice asobanua ko kandi gucuruza ku muhanda bitagikunda kubera ivumbi. Ati: “Hano hanyura ibimodoka binini biba bitwaye ibicuruzwa runaka. Iyo ucururije utuntu ku muhanda ivumbi ryuzuraho ntiwabona ukugurira, ikindi kandi urabona hari ingo nyinshi ziri hano ku muhanda abo bose nta n’umwe ushobora kwanika imyumbati kuko irandura. Urebye abaturiye umuhanda neza neza bo ni uguhora bafunze imiryango kuko ibintu mu nzu byose byuzuraho ivumbi kandi iryo vumbi rirangiza kuko ryirukira mu bihaha”.

Umukecuru wundi wagniriye na Kigali Today avuga ko ivumbi ribabangamiye cyane kandi ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo kuko no mu ngo iryo vumbi ribasangamo.

Umusore uri mu kigero k’imyaka 20 -25 utashatse gutangaza amazina ye avuga ko iri vumbi ribangamiye buri wese ngo ariko ubu abaturage benshi bahitamo kugenda n’amaguru kuko batabasha kubona amafaranga y’urugendo bacibwa, dore ko buri wese yishyiriraho aye.

Ati “Nkanjye ngenda n’amaguru akenshi kuko nkiri muto. Hano rwose tubangamiwe n’iri vumbi, rigera no mu nkono iyo umuntu atetse, wanitse imyenda ni ikibazo, imodoka na zo ubwazo ni nkeya, izihari rero zihenda kubi!”

Aba baturage bahuriza ku gusaba Leta ko yabafasha uyu muhanda ugakorwa vuba kuko buri wese yaba utwaye, yaba uhaturiye, yaba umugenzi muri rusange agaragaza ko bimubangamiye.

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA), Baganizi Emile Patrick, avuga ko ikibazo cy’uwo muhanda wa Rusizi - Bugarama bakizi ndetse ko uwo muhanda wubatswe muri 2003 urangira muri 2005 akavuga ko bamaze gukora inyigo yo kuwukora. Ati: “Inyigo yo kuwukora yamaze kwigwa, igisigaye ni ingengo y’imari kuko birahenze cyane. Ariko ntabwo twicaye ubusa kuko uwo muhanda ubu twashyizemo Rwiyemezamirimo ugenda asiba ibinogo birimo binini cyane kandi nabwo hagendewe ku mafaranga yabonetse”.

Baganizi avuga ko Rwiyemezamirimo uri gukora muri uwo muhanda bafitanye amasezerano y’imyaka itatu ariko bakagenda bongeza amasezerano bitewe n’amafaranga yabonetse. Kuri ubu ayo masezerano yatangiye mu mwaka wa 2021 akazarangira mu mwaka wa 2024.

Yongeraho ko ibyo bari gukora ubu ari ugusiba ibinogo bagateganya ko umuhanda ugomba kubakwa bushya wose, ibyo bikaba bitegereje ingengo y’imari nini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyumuha nda uracyenewe kuko unyuramo imodoka nyishi nizitwara isima gusa umaze igihe wararangiritse gusa bawukoze Yaba arisawa murakoze

Niyonasabye yanditse ku itariki ya: 26-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka