Rusizi: Ambulance yari itwaye umugore utwite yakoze impanuka inda ivamo
Mu Kagari ka Cyingwa mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi, haravugwa amakuru ya Imbangukiragutabara (Ambulance), yakoze impanuka irenga umuhanda, umwe mu bo yari itwaye agira ibyago inda yari atwite ivamo.

Mu makuru Kigali Today itangarijwe n’umwe mu bayobozi b’Akagari ka Cyingwa, ushinzwe imibereho myiza, ubukungu n’iterambere (SEDO) Rudahunga Walter, yavuze ko iyo mpanuka yabaye mu ijoro rishyira itariki 27 Ukwakira 2024.
Yagize ati ‟Bampamagaye mu ma saa munani z’ijoro, bambwira ko Ambulance ikoze impanuka, niyambaza abaturage, abantu bari bakomeretse tubegereza umuhanda, indi Ambulance yari igiye ku bitaro bya Mibilizi irabajyana”.
Uwo muyobozi, yavuze ko abakomerekeye muri iyo mpanuka barimo umushoferi, umuganga, umugore n’umwana yari ahetse, ndetse n’uwo mugore wari utwite inda ikavamo, ubu bari kwitabwaho n’ibitaro bya Mibilizi.
Ati ‟Abo bakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Mibilizi, icyo namenye ni uko umugore umwe muri abo bari muri iyo modoka wari utwite inda yavuyemo, andi makuru ni ibitaro bya Mibilizi byayamenya, kuko ubwo twabatabaraga ni ho bajyanywe”.
Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko uwo mubyeyi wagizweho ingaruka n’iyo mpanuka inda yari atwite ivamo, ngo yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), kugira ngo yitabweho mu buryo bwihariye.
Ohereza igitekerezo
|
Mwihangane kbs
Mwihangane kd mushim’ Imana kuko havuyemo inda gs w’ agasigara
Mukomeze kwihangana Kubyabaye Nababuze Ababo bihangane