Rusizi: Amashyuza yaragabanutse guhera ku wa kane w’icyumweru gishize

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba batangaza ko amazi y’amashyuza asanzwe ahabarizwa yagabanutse kuva kuwa Kane tariki 20 Kanama 2020 ubwo uruganda rwa CIMERWA rwarimo rukoresha intambi rushaka amabuye akoreshwa mu gukora sima.

Ikidendezi cy’amazi y’amashyuza mu Karere ka Rusizi giherereye mu Kagari ka Mashyuza, Umudugudu wa Rukamba. Kigali Today ivugana na Ndabananiye Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, yatangaje ko amazi atakamye burundu ahubwo yagabanutse agatungukira ahandi bikaba ngombwa ko bayakorera inzira.

Agira ati “Sinavuga ko amazi yakamye ariko yaragabanutse ugereranyije n’uko yari asanzwe, ntituramenya icyabiteye. Ubuyobozi bw’Akarere bwatubwiye ko buzohereza inzobere zo kubireba.”

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Nyakabuye avuga ko hacyekwa intambi zakoreshejwe n’uruganda rwa CIMERWA rusanzwe ruhafite ibirombe rukuramo amabuye akoreshwa mu gukora Sima.

Hari hasanzwe amazi menshi
Hari hasanzwe amazi menshi

Ati “Ubusanzwe nta muturage uhaturiye kuko batuye ahitaruye muri metero 300. Uruganda rwa Cimerwa ni rwo rukorera hafi yaho, kubera intambi bakoresheje ziracyekwa kuba nyirabayazana.”

Nubwo hashize iminsi ine amazi agabanutse bigaragarira amaso y’ubireba, Ndabananiye avuga ko amazi atangiye kwiyongera nubwo badafite ibisobanuro byatumye agabanuka cyangwa ngo yiyongere.

Amashyuza yo mu Murenge wa Nyakabuye ni yo azwi nk’amashyuza ya Bugarama ahuje imirenge ya Gitambi na Nyakabuye, ahantu hasanzwe hasurwa cyane n’abashaka kuyakoresha mu kwivuza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buherutse gutangaza ko bwifuza ko hubakwa Hoteli kugira ngo ifashe abahasohokera ntibabone serivisi bifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukwihangana

Niyonkuru jean Damour yanditse ku itariki ya: 25-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka