Rusizi: Amashyuza arimo gusubizwa mu mwanya wayo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bwatangiye ibikorwa byo gusubiza amazi y’amashyuza mu mwanya wayo, igikorwa kimaze umwaka gitegerejwe na benshi, kuva tariki ya 21 Kanama 2020 amashyuza yava mu mwanya wayo agatemba ajya mu mugezi wa Rukarara.

Muri Nzeri 2021 ubuyobozi bw’uruganda rwa Cimerwa bwatangarije Kigali Today ko batangiye ibikorwa byo gutunganya ikidendezi, ariko kubera ibumba ririmo imashini yakoragamo irangirika bajya kuyikoresha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem, yatangarije Kigali Today ko amazi yongeye kugaruka mu kidendezi ariko barimo gukora igerageza ngo barebe ko yagumamo.

Agira ati “Turimo kureba ko yagumamo kuko amazi yishakira inzira, mbere yari yiciriye inzira aragenda, ubwo turareba niba atazongera kugenda”.

Amashyuza yo mu Murenge wa Nyakabuye ni yo azwi nk’amashyuza ya Bugarama ahuje imirenge ya Gitambi na Nyakabuye, ahantu hasanzwe hasurwa cyane n’abashaka kuyakoresha mu kwivuza.

Ubwo amashyuza yagendaga, Kigali Today yavuganye n’impugucye mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli zitangaza ko ibyabaye ku mashyuza mu Karere ka Rusizi bitatewe n’imitingito ahubwo byatewe n’imiterere y’amashyuza n’amabuye yaho, byakwiyongera ku ntambi zaturitse bigatuma amazi atemba.

Inama zihuza ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, Ubuyobozi bw’uruganda rwa Cimerwa, ikigo gishinzwe amazi n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli zaratangiye birangira Uruganda rwa Cimerwa rwemera gukora igenzura rikura icyondo cy’ibumba ahari ikidendezi cy’amazi, ndetse hagafungwa inzira y’amashyuza anyuramo.

Amashyuza ashobora kugarurwa abaturage bayaturiye bavuganye bavuga ko yakwitabwaho hubakwa Hoteli kugira ngo ifashe abahasohokera ntibabone serivisi bifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka