Rusizi: Akarere kabasezeranyije kubagaruriza amafaranga bibwe

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkombo bibumbiye muri Koperative yorora inzuki, barasaba akarere kubagaruriza amafaranga yabo yaburiwe irengero.

Abajyanama b'Ubuzima barasaba amafaranga yabo yaburiwe irengero
Abajyanama b’Ubuzima barasaba amafaranga yabo yaburiwe irengero

Abo Bajyanama b’ubuzima bagera kuri 75, bohererejwe na Minisiteri y’ubuzima amafaranga agera Miliyoni imwe y’u Rwanda kugira ngo babashe kuzamura Koperative yabo ariko amafaranga ngo ntiyigeze abageraho kandi yaraje muri 2015.

Tubanambazi Theogene yagize ati” Aya mafaranga yaraje anyura kuri konti y’umurenge amaze igihe.

Perezida wa Koperative yarasiragiye ajya kwishyuza ayo mafaranga bakamubwira ngo yakoze ibindi bikorwa ku murenge none kugeza ubu twarayabuze byaduciye intege mu kazi kacu.”

Akomeza avuga ko bari kuyakoresha mu bucuruzi bwabo bw’ubuki cyane ko koperative yabo yorora inzuki bakongeraho andi bakishyura ubwisungane mu kwivuza bw’Abanyamuryango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo Rwango Jean de Dieu, yemeza ko ayo mafaranga yanyuze kuri konti y’umurenge abari bafite ububasha kuri konti bayakuraho.

Muri bo avuga uwahoze ari umucungamutungo w’umurenge n’umunyamabanga nshingwabikorwa, gusa ngo yasuzumye icyo yaba yarakoreshejwe barakibura bandikira ubuyobozi bw’akarere ngo bubafashe kugikurikirana none kugeza ubu ntikirakemuka.

Ati” amafaranga koko yanyuze kuri konti y’umurenge bayakura kuri konti mbaza umwe mu bakozi b’umurenge wari uhari kandi wari umusinyateri ambwira ko ngo yakoreshejwe n’umurenge ariko icyo yakoze ntikigaragare.”

Umuyobzi w'akarere ka Rusizi Harerimana Frederic
Umuyobzi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic

Umuyobzi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko batari bazi icyo kibazo ariko ngo bagiye gukurikirana abashyirwa mu majwi ko aribo bayajyanye, kabone n’ubwo baba batagikorera muri uwo murenge.

Ati” ikibazo bakitugejejeho ni n’amahire bari batangiye no kugikoraho ariko tugiye gushyiramo imbaraga zirenze,uwagize uruhare wese mu kunyereza aya amafaranga agomba gukurikiranwa akayabazwa.”

Akomeza avuga ko byoroshye kumenya neza abariye ayo mafaranga kuko hari abasinye ku mpampuro ziyasohora.

Ahamya ko bitarenga iki cyumweru abakekwaho kunyereza ayo mafaranga badatangiye gukurikiranwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka