Rusizi: Abitandukanyije na FDLR ngo ntibashaka gukomeza kuba agakingirizo k’abasize bahekuye U Rwanda

Abasirikare babarizwaga mu mutwe wa FDLR bageze mu nkambi ya Nyagatare yakira impuzi by’agateganyo ibarizwa mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, bavugako bari bamaze kurambirwa no kwirirwa biruka mu mashyamba ya Congo birirwa barwana n’imitwe y’itwaje intwaro iboneka muri icyo gihugu kandi ntanyungu babikuramo.

Ibi ni ibyatangajwe n’aba basirikare bagera kuri bane ubwo batahukaga kuri wa gatanu tariki 22/8/2014, bavuga ko kutagira intego ariyo mpamvu bahisemo kwitandukanya n’uwo mutwe bakagaruka mu gihugu cyabo.

Abitandukanyije na FDLR ngo banze gukomeza kuba agakingirizo.
Abitandukanyije na FDLR ngo banze gukomeza kuba agakingirizo.

Ni mu gihe hari hashize iminsi itari micye inkambi ya Nyagatare idaheruka kwakira abitandukanyije n’umutwe wa FDLR, aho aba bageze muri iyo nkambi bavuga ko barambiwe n’amakuru yibihuka umutwe wa FDLR uhora ubabwira.

Abayobozi b’uwo mutwe ngo bababeshya bagamije kugira ngo bakomeze bababere agakingirizo, kuko batifuza kumva abatahuka bakabasiga mu mashyamba kubera ibyo basize bakoze.

Sergent Ntibiramira Emmanuel avuga ko ubu abantu benshi batari kwitabira gutahuka kubera ko mu minsi ishize abakuru babo babijeje ko ngo hasigaye igihe gito bagatahuka, aho bababwiye ko ibyo bijejwe bishyigikiwe n’amahanga.

Gusa aba basirikare batahutse bemeza ko ibyo byahozeho kuko bahora babizeza ibitangaza, ariko ntibigere ku ntego ari nayo mpamvu bavugako nibyo baherutse kubwibwa abafite ubushishozi babifata kimwe n’ibindi binyoma bahora babwibwa.

Kaporari Hakizimana Fracois we avuga ko iyo umuntu ashaka ko abantu batarambirwa agira ibyo ababeshya kuba abamaze imyaka 20 mu mashyamba ya Congo. Avuga ko icyizere bahoraga bahabwa nabayobozi ba FDLR ariko ngo bareba intege basigaranye n’igihe bamaze bizezwa ibitangaza bagasanga ari ibinyom.

Aba basirikare batahutse bavuga ko bishimiye kongera kugera mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka 20 baragitaye.

Bagakangurira bagenzi babo kuva mu byo barimo bakagaruka gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo, kuko ibyo bahora bizezwa nabayobozi babo bidateze kuzagerwaho.

Aba ba basirikare barimo Sergent umwe n’abakaporari batatu bavuye muri RDC muri kivu yamajaruguru muri zone ya walikare.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 2 )

muziye igihe rwose burya biba bikwiye ko umuntu ukuze amenya gutandukana ikiza nikiba namwe rero mwahumutse mumenyako igihugu cyanyu aho kigeze kiyubaka ari heza kandi ko imbaraga zanyu hari cyo zakongeraho, kandi ikindi mwari mucyeneye kubaho neza mwisanzuye murya ibyo mwakoreye mukaryama ntawubahagaze hejuru ibyo ntahandi wabisanga Atari mu rwagasabo, murakaza neza murisanga mu rwababyaye

karemera yanditse ku itariki ya: 24-08-2014  →  Musubize

nubundi baracyererewe kuko imyaka bamaze babeshywa yari myinshi, ubwo bitandukanyije n’ikibi ni amahoro

baroni yanditse ku itariki ya: 24-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka