Rusizi: Abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro barahugurwa kuri gahunda za Leta

Bamwe mu Banyarwanda bitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba ya Kongo bari mu mahugurwa y’imisi ine yibanda ahanini kuri gahunda za Leta n’uburyo bwo kwiteza imbere.

Abagera ku 104 batahutse mu byiciro bya 43 na 44 bateraniye i Gihundwe mu karere ka Rusizi aho bigishwa uburyo bakubaka igihugu bakaniteza imbere ndetse banakangurirwa gushishikariza imiryango yabo yasigaye muri kongo gutahuka; nk’uko bisobanurwa na Sekanyambo Esibert uhagarariye inkeragutabara mu karere ka Rusizi.

Uku kubahuriza hamwe bahabwa inyigisho zimwe ngo bijyanye na gahunda yo kubafasha kurushaho gushyira mu bikorwa ibyo bungukiye mu mahugurwa baherewe mu kigo cya Mutobo bagitahuka.

Abitabiriye aya mahugurwa bemeza ko ari ingirakamaro kandi barakangurira abakiri muri kongo kwirinda ababashuka bababuza gutahuka.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka