Rusizi: Abishinga ibihuha ngo gutahuka kwabo biri kure
Abanyarwanda bavuye muri Congo batangaza ko ibihuha bahura nabyo byagiye bizitira benshi bikababuza gutahuka. Kugeza magingo aya hari abakigendera kuri ibyo bihuha, aho ngo babwibwako nta mahoro y’uwatahutse iyo baba bari mu mashyamba ya Congo.
N’ubwo hari abagendera kuri ibyo bihuha hari abavuga ko batayobewe ukuri kw’ibibera mu Rwanda kuko ngo bazi neza ko abamaze gutahuka babayeho neza mu miryango yabo, kuko bagenda bumva n’amaradiyo atandukanye abashishikariza gutahuka.

Aba banyarwanda 36 bavuga ko muri Congo hakiri Abanyarwanda benshi ariko cyane cyane igitsina gabo ari nabo bababuza gutahuka kuko abenshi ari abasirikare.
Gusa bavuga ko kuguma muri Congo ari amaburakindi kuko bahora batotezwa n’Abakongomani bababwira ko bagomba gusubira iwabo.
Bamwe mu bagore batahutse abagabo bavuga ko abagabo babo ngo baguye muri Congo, ariko hari n’abavuga ko abagabo babo banze ku garuka mu Rwanda.
Niyongabe Furaha, umwe mu batahutse, avuga ko impamvu yatumye atinda gutahuka ari uko yahoraga mu rujijo aho abantu bamwe bamugiraga inama yo gutahuka abandi bakamuca intege bavuga ko mu Rwanda nta mahoro ahari.
Icyakora nawe ngo yiboneye ukuri aho gutandukaniye n’ibihuha, akaba ahamagara imiryango ye yasigaye mu mashyamba ya kongo kuvayo bagatandukana n’ibihuha bibabuza kugaruka mu gihugu cyabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21/02/2014, nibwo aba Banyarwanda basesekaye ku mupaka wa Rusizi yambere hakaba muribo harimo abagore 11 n’abana 25, bavuye muri zone ya Karehe na Masisi
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abashaka ko twubaka igihugu cyacu mubangike naho abashaka kuba mu mashyamba nababwira iki, niba ariko guhitambo kwanyu gusa ntihazagire utuzanamo akaduruvayo
ariko rero aba baturage muranabarenganya si gusa , kuko aho bari hari abo usanga baba baranashimuswe kugirango ntibagire aho bajya kugirango izo nyeshyamba zidasigara zonyine, aha ndavuga ababa muri kongo , MONUSCO ikazigabaho ibitera zikabura byose nkingata imennye, ari nazo ziba zibabwira ibyo bihuha, ariko iyo bageze murwanda ababashije kuza bahita babona itandukaniro nibyo babwiwe