Rusizi: Abayobozi batatu batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Abayobozi batatu bo mu Karere ka Rusizi bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 843, bagiye baka abaturage babizeza kubashyira ku rutonde rw’abagombaga guhabwa amafaranga y’inkunga, yatanzwe na Leta yo kugoboka abacuruzi bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Abo bayobozi uko ari batatu, bakora mu Kagari kamwe mu tugize Umurenge wa Butare. Barimo uwitwa Nduhirabandi Benjamin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamihanda, Niyonsaba Marie Rose, ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore muri ako Kagari n’uwitwa Sinayobye Emmanuel.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko abo bayobozi batawe muri yombi ku cyumweru tariki 30 Mutarama 2022. Icyo cyaha bakurikiranyweho bakaba baragikoze hagati y’ukwezi kwa Gashyantare na Mata 2021.

Yagize ati "Abo bayobozi bakurikiranweho kwaka abaturage batandukanye ruswa y’amafaranga, aho bagiye babikora mu bihe bitandukanye. Bayabakaga ngo babashyire ku rutonde rw’abagombaga guhabwa amafaranga y’inkunga, Leta yari yatanze yo kugoboka abacuruzi bagizweho ingaruka na Covid-19. Ubu bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyakabuye mu gihe iperereza rikomeje gukorwa ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha".

Dr Murangira, akomeza avuga ko nta na rimwe RIB izigera yihanganira, uwo ari we wese uzafatirwa mu cyaha nk’iki cyo kwaka abaturage ruswa.

Ati: "Nta muntu n’umwe ukwiriye kwakwa ruswa kugira ngo ashyirwe kuri gahunda y’abagenerwabikorwa Leta iba yagennye iyo ari yo yose. Turasaba abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo bireba bose, kwirinda ibikorwa nk’ibi n’ibifitanye isano nabyo, kuko biremereye kandi RIB ntishobora kubyihanganira. Abaturage na bo, tubasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari umuyobozi ubatse amafaranga ngo abone kubaha serivisi. Bakanguke kandi bamenye uburengazira bwabo, bamagane umuntu wese washaka kubihugikana ngo abake ruswa".

Icyaha abo bayobozo bakurikiranweho, baramutse bagihamijwe n’Urukiko bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 7, ndetse n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke batse cyangwa bakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka