Rusizi: Abayobozi batanu basezeye ku kazi

Mushimiyimana Ephrem wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi hamwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’imirenge n’ukuriye ishami rishinzwe ibyerekeranye n’ubutaka (One Stop Center) basezeye ku mirimo.

Akarere ka Rusizi (mu ibara ry'umutuku) gaherereye mu Burengerazuba bw'u Rwanda
Akarere ka Rusizi (mu ibara ry’umutuku) gaherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2020 mu nama yahuje Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Mushimiyimana Ephrem yatangarije Kigali Today ko yasezeye ku kazi kuko atari agishoboye kuzuza inshingano bitewe n’uburwayi amaranye umwaka, avuga ko nyuma yo gusezera agiye kwihutira kwivuza mbere y’uko agira ibindi akora.

Yagize ati ; « Byahuriranye n’uko inama yabaye ariko ukuri kwanjye ni uburwayi maranye umwaka, butatumaga nuzuza inshingano uko bikwiye. Nimara gukira nibwo nzatekereza icyo gukora, nashaka akandi kazi cyangwa nkikorera. »

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge basezeye akazi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Butare na Nkanka, biyongeraho umuyobozi wa One Stop Center n’umukozi mu Murenge wa Rwimbogo ushinzwe irangamimerere.

Kigali Today yavuganye na Rukesha Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare avuga ko mu mwaka n’igice yari amaze kuri uyu mwanya asanga yari akwiye guharira abandi bakayobora.

Yagize ati «Hari igihe ukora ikintu ukumva bitari kugenda neza waharira n’abandi bagakomeza ku muvuduko ukenewe. Ntekereza ko tuzakomeza gukorera igihugu dushaka n’uburyo dutunga imiryango yacu.»

Abajijwe kimwe mu byatumye yifuza kureka inshingano avuga ko ntakidasanzwe ariko ngo hari igihe umuntu aba yumva yaharira abandi.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem hamwe n’abandi bakozi basezeye ku mirimo ariko ntibyakunda. Mu gihe tukibashakisha nibaramuka hari ibyo badutangarije na byo turaza kubibagezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Biratangaje kubona hari abantu batekerezako ngo bashobora kurenganurwa ko bahatiwe kwandika begura kubwabo. Nonese barareba bagasanga aribo ba mbere bibayeho ra? Simwe byigiweho, si igeragezwa mukoreweho. Ni ibimenyerewe, ahubwo muritonde mudateza ubwega cg kutumvikana mu nzego bikabaviramo icyaha cyatuma mwitaba Porokireri, niba nawe uwo munsi atari yatumiwe akabashyiraho irindi terabwoba muvuga. Ariko nimutekereze abayobozi nkamwe muterwa ubwoba, ubwo umuturage ukigira umutima mu gitereko aracyabaho? Nimureke kwiha umugayo. Ikibabaje ni nk’uyu wari Gitifu w’Akarere ka Rusizi MUSHINZIMANA Ephrem uri guteza ubwega nta n’isoni afite? Niko Ephrem, inama wicayemo uhatira abandi kwandika ibaruwa nk’izo ko ari nyinshi watuje nawe ukumva uko bimera? Reka kwigira umuntu wibagirwa vuba cyane. Erega ngo kirya abandi bakirya kikishaririza, ngo rurya abandi rutakwibagiwe. Nyamara wabwiye abanyamakuru ba Kigali Today ko weguye kubera uburwayi. Nabo se bagushyizeho iterabwoba? Ephrem iyi ni imyaku watewe n’abo warenganyije, ubirukanira mu biro byawe kugirango ubone imyanya ushyiramo za nshuti zawe. Uwo Mayor nawe niyitonde acishe make, narindire nawe umunsi ni umwe agakurikiraho kuko intero ni imwe byanze bikunze azayikiriza! Imana irinde Akarere ka Rusizi.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

Rubavu irakabije cyane pe nakarere gakeneye abakozi bafite impuhwe nki za H.E bariya bayobora Rubavu bo sinzi aho baturutse

alias yanditse ku itariki ya: 8-05-2020  →  Musubize

Mwaramutse,abayobozi beza Igihugu kifuza nibo bakenewe,bagendera ku umuvuduko w,iterambere turimo kdi bashyira inyungu z,umuturage n,iz,Igihugu cyacu in general imbere.

MJP yanditse ku itariki ya: 8-05-2020  →  Musubize

bizakomereze n’i Rubavu aho batazi ikiremwamuntu, kubona ko stock ya Karere yuzura ibiryo ntibabitange none Umugi wose wa Gisenyi wuzuye abasabirizi cyane cyane ba babyeyi birirwanga bamesera abandi abandi babakorera amasuku ngo babone ikibaramutsa, aho kubafungurira cg ngo babakorere ubuvugizi bakavuga ngo Rubavu ntakibazo cy’inzara gihari, agahwa kari karahandurika koko, ariko bihagije ryari mugihe Rubavu imaze igihe iba iyambere mu mirire mibi? sibo ba mbere bafite abana benshi bari mu muhondo no mu mutuku, Nyamuna murebe ababyeyi bakwiriye gisenyi yose ukuntu bahorose maze murebe n’abana bahagatiye uko basa ukuntu ar’iminambe. ariko iyi nyagwa ngo ni covid19 izashira ryari ngo abantu bisubirire muri Mana Mfansha, Uriya Mweyo ugere ni Rubavu byenda hajyaho Abafite impuhwe.

KADOGO yanditse ku itariki ya: 7-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka