Rusizi: Abayobozi barasabwa gukemura ibibazo by’abaturage batarindiriye ubundi bufasha

Umukuru w’intara y’uburengerazuba yasabye abayobozi mu karere ka Rusizi
kujya bakemura ibibazo by’abaturage batarindiriye ko hari undi uzaza kubikemura. Muri aka karere ngo hari abayobozi bavuga ko hari ibibabo byananiranye kandi mu by’ukuri nabo batekereza ugasanga babikemuye.

Mu rugendo yagiriye mu karere ka Rusizi, tariki 03/04/2013, Guverineri Kabahizi Celestin yakemuye ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nyakabuye byari byarananiranye mu nzego z’ibanze harimo imanza zishingiye ku mahugu aho yasabye abaturage kuzivamo kuko bituma badatera imbere kubera ibyo bibazo by’amatiku adafite aho ashingiye.

Guverineri Kabahizi Celestin uyobora intara y'uburengerazuba.
Guverineri Kabahizi Celestin uyobora intara y’uburengerazuba.

Yababwiye ko ayo matiku atuma batakaza amafaranga menshi yakagobye kubakemurira ibibazo aho ngo bagenda bashaka abababuranira bagobye gutanga amafaranga.

Umuyobozi w’intara yashishikarije abayobozi gutanga service nziza no kurushaho kwegera abaturage kugirango iterambere rivugwa ryihutishwe aribo babigizemo uruhare kuko aricyo bashyiriweho.

Umukuru w’intara yasobanuriye abaturage ibyaganiriweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, yerekana ko Abanyarwanda bazagera ku bukungu binyuze mu buhinzi bwa kijyambere dore ko abenshi aribyo bibatunze.

Abaturage bo mu murenge wa Nyakabuye bitabiriye ibiganiro na Guverineri Kabahizi anabakemurira ibibazo byananiranye.
Abaturage bo mu murenge wa Nyakabuye bitabiriye ibiganiro na Guverineri Kabahizi anabakemurira ibibazo byananiranye.

Yabashishikarije kugira ubushake bwo kwitabira gutura mu midugudu, kwitabira gahunda ziganisha ku buzima bwiza nk’ubwisungane mu kwivuza, kujyana abana mu mashuri n’ibindi mu rwego rwo kwihutisha iterambere rirambye kuri buri wese.

Iyi nama yari irimo abayobozi batandukanye harimo umuyobozi w’intara y’iburengerazuba Kabahizi Celestin wari uherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, umuyobozi w’ingabo Lt col Ruvusha Fred n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka