Rusizi: Abayobozi bambuye imirenge SACCO bafatiwe ibihano

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abakozi bazo bambuye imirenge SACCO mu karere ka Rusizi batangiye gufatirwa ibihano bishobora kwiyongera mu gihe barenza tariki ntarengwa yo kwishyura amafaranga bayibereyemo.

Abakozi b'inzego z'ibanze bavugwaho kwambura imirenge sacco bari kwandika amabaruwa biyemeza ko ukwa kabiri kurangira bamaze kwishyura
Abakozi b’inzego z’ibanze bavugwaho kwambura imirenge sacco bari kwandika amabaruwa biyemeza ko ukwa kabiri kurangira bamaze kwishyura

Mu karere ka Rusizi, abakozi basaga 30 ni bo bigaragara ko batishyuye imirenge SACCO inguzanyo z’amafaranga angana na Miliyoni 26 bafashe mu myaka itandukanye yabanzirije uyu turimo igihe cyo kwishyura kikarenga batarishyura.

Munama yabahuje n’Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, 13 gusa muri aba bakozi bari bayitabiriye bagaragaje ko impamvu batishyuriye ku gihe ari ukubera imishinga bafatiye amafaranga yahombye kandi bakagaragaza ko imishahara yabo itabasha kuyishyura.

Nduhiyabandi Benjamin ati ”twagiye tugira imbogamizi z’ibihombo bitandukanye biturutse kuhantu umuntu akorera. Njye nari naguze Moto iza kumpombera iragapfa kubera ikibazo cy’imihanda mibi kuburyo ntanayigurishije amafaranga arenze ibihumbi 200 kugirango nkemure ikibazo cy’umwenda narimfite, mu byukuri igihe baduhaye cy’icyumweru kimwe ku girango ubone miriyoni ebyiri biragoye.”

Bamporiki Velens yungamo ati ”abentu benshi dufite icyo kibazo kuko kwesa uwo muhigo wo kwishyura uyu mwenda bitoroshye habayeho guhomba njyewe nakoraga ubucuruzi nkenga umutobe, inzoga y’u Rwagwa biza guhomba twiyemeje ko bitarenze tariki ya 12 z’uko kwezi tuzaba twishyuye.”

Ni impamvu ubuyobozi bw’aka karere bwagaragaje ko nta shingiro zifite ahubwo bagaragarizwa uburyo bakabaye bararangije kwishyura kera ndetse n’ingaruka byagize ku kuba batarishyuye ku gihe.

Kayumba Ephrem ati” sacco hari ikigero runaka igeraho cy’imyenda itishyurwa igasabwa guhagarika gutanga inguzanyo ku girango ibanze igaruze ari hanze icyo gihe birumvikana ko ikigo nka kiriya iyo kigeze aho kudatanga amadeni kandi dushishikariza abaturage kubigana ku gira ngo babone amafaranga y’igishoro birumvikana ko bigira ingaruka ku iterambera ry’abaturage muri rusange.”

Nyuma yaho hemejwe ko itariki ntarengwa yo kuba barangije kwishyura ari 15 Gashyantare(uku kwezi turimo) muri uyu mwaka wa 2019 bivuze ngo basigaranye iminsi 10 uhereye igihe uyu mwanzuro ufatiwe bikaba binahuye n’ibaruwa yo kuwa 01/02/2019 Utu turere twari duherutse kwandikirwa itanga igihe ntarengwa cy’itariki ya 15 y’ukwezi kwa 2 ngo ayo mafaranga abe yamaze kugaruzwa aho bitarakorwa ubuyobozi bugatanga Raporo yaho bigeze n’ibihano byafatiwe abatarishyura.

Kayumba Euphrem akomeza agira ati ”aya mafaranga ntibivuze ko bagomba kuyishyura bakoresheje umushahara wabo niba umuntu yishyuzwa miriyoni ebyiri ahembwa ibihumbi 100 ntabwo wavuga ngo azishyura ku mushahara bivuze ko bagomba gushaka ubundi buryo Atari ku mushahara, abantu batishyuye bose tugiye gutangira kubafatira ibihano ku rwego rw’ubutegetsi bashobora kwandikirwa bagawa kuburyo bagumye kwinangira ntibishyure bishobora kubagiraho izindi ngaruka zirenze ku gawa mu kazi.”

Aba bahawe iyi tariki mu gihe Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo yari yasabye ko batarenza tariki ya 31 Ukuboza 2018. Nyuma y’iyi tariki ni bwo kandi iyi ministere yasohoye urutonde rw’uturere tugenda biguru ntege mu kugaruza aya mafaranga ari two Kamonyi , Ruhango, Rusizi,Musanze,na Karongi kuko tutagejeje no 10% by’ayagombaga ku garuka.

Iki kibazo cy’abanze kwishyura za SACCO cyanatinzweho mu nama y’umushyikirano iheruka aho umukuru w’igihugu yavuze ko aya mafaranga yatwawe n’abayobozi agomba kugaruka byanze bikunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka