Rusizi: Abanyamahanga barishimira ibarura ribakorerwa

Hashize iminsi 2 abanyamahanga batuye mu Rwanda bakorerwa ibarura rigamije kubaha ibyangobwa bizaborohereza gutura mu Rwanda nta rundi rwikekwe.

Mu karere ka Rusizi abanyamahanga biganjemo Abanyekongo bitabiriye iryo barura ryabereye mu murenge wa Kamembe bishimiye iri barura kuko ngo basanga nabo batekerezwaho kimwe n’abandi batuye mu gihugu nubwo ari abanyamahanga.

Saa sita zo kuwa 01/11/2012, mu karere ka Rusizi hari hamaze kwibaruza Abanyekongo barenga ijana baturutse mu mirenge ya Kamembe, Bugarama, Gihundwe n’ahandi.

Mu karere ka Rusizi, abanyamahanga bahaba benshi ni Abanyekongo.
Mu karere ka Rusizi, abanyamahanga bahaba benshi ni Abanyekongo.

Munanura Franck uri mu bashinzwe iryo barura yatangarije Kigali Today ko ibi bizafasha kumenya neza abanyamahanga batuye mu gihugu kandi bizagira akamaro kanini kuri bo kuko ibyangombwa bazahabwa bizaba bifite agaciro gakomeye kuko bizakoreshwa nk’irangamuntu.

Abana babyawe ku babyeyi badahuje ubwenegihugu bagomba kwibaruza aho bifiza kuko baba babifitiye uburenganzira ariko nanone icyo gihe ngo hakurikizwa imyaka yagenywe kugira ngo babarwe nkabenegihugu.

Nubwo iryo barura ryari rigenewe iminsi ibiri mu turere abo rizacika batabaruwe muri iyo minsi ngo bazakomeza kwibaruriza i Kigali.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka