Rusizi: Abantu 72 bafatiwe mu masengesho mu ngo bitemewe

Abantu 72 bafatiwe mu Karere ka Rusizi ku itariki ya 10 Nyakanga 2021 bari mu bikorwa by’amasengesho mu ngo, bikaba binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yabafatiye mu Murenge wa Mururu mu Kagari ka Gahinga, Umudugudu wa Cyirabyo A, mu rugo rwa Bavakure Antoine ari abantu 52.

Abandi 20 bafatiwe mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Cyendajuru, Umudugudu wa Murinzi mu rugo rwa Bwanakweri Simon. Abafashwe bavuga ko basanzwe ari abayoboke b’itorero rya ADEPR.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, ashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kugaragaza abica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yagize ati "Bariya bantu bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bafatiwe mu byumba barimo gusenga begeranye cyane, nta dufukamunwa bambaye ndetse nta n’ubwo bari bakarabye mu ntoki".

Nyiri urugo rwafatiwemo abasenga bivugwa ko atari ubwambere iwe hafatiwe abantu bari mu masengesho.

Abaturage bahaye amakuru ubuyobozi bwa polisi bavuga ko Bavakure afite icyumba cy’amasangesho gihoraho.

CIP Karekezi avuga ko nk ’umuyobozi w’isibo yagombye gutanga urugero rwiza mu baturage ariko ni we wica amabwiriza yo kurwanya Covid-19 nkana. Yongeraho ko icyorezo cyakajije umurego bityo ko bagomba gukaza ingamba zo kucyirinda.

Yavuze kandi ko hari aho insengero zemerewe kwakira abantu bagasenga ariko na bo bujuje ibisabwa.

Ati "Hari insengero zujuje ibisabwa ku buryo zakwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’abantu zisanzwe zakira. Abantu rero bashobora kujya bagana izo nsengero bakirinda kujya ahantu nka hariya mu byumba bifunganye kuko hatiza umurindi Covid-19".

Imibare y’abarwaye Covid-19 mu Ntara y’Iburasirazuba ikomeje kwiyongera, gusa igenda ihindagurika umunsi ku wundi, abaturage bagasabwa kumva neza akamaro ko kwirinda Covid-19 kuko imaze gutwara ubuzima bw’abarenga 50 muri iyo Ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

babakurikirane babaryozeibyo bakore

dr murangira b. thierry yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka