Rusizi - Abangavu babyara bagowe no kwibonera Mutuweli

Abangavu baterwa inda zitateguwe bo mu karere ka Rusizi baravuga ko n’ubwo bafite ibibazo byinshi ariko kuri ubu ikiri ku isonga ari ukwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’abana babo kuko ababatera inda baherukana ubwo, ntibazongere kubaca iryera bagasigarana urugamba rwo kurera bonyine.

Aba ni bamwe mu bana batewe inda bafite ibibazo bitandukanye
Aba ni bamwe mu bana batewe inda bafite ibibazo bitandukanye

Uyu twise Munezero Claudette yabyaye ataruzuza imyaka y’ubukure kandi umuryango we ukennye cyane ndetse n’uwamuteye inda ntiyongeye kugaragara ukundi.

Uko iminsi yicuma ni ko ubuzima bwarushijeho gusharira haba mu kubona ibimutunga n’umwana we ndetse n’ibindi bikenerwa n’undi mubyeyi wese wibarutse.

Icyakora kwihanganira ibyo byarashobotse ariko noneho ikimugoye cyane ni ukubona ubwisungane mu kwivuza kuko uyu mwana atagira icyiciro cy’ubudehe abarizwamo kandi n’uwo babyaranye nta cyo amufasha.

Yagize ati “Umwana yararwaye mpamagara se ngo aze dufatanye kuvuza umwana arambwira ngo nirwarize njyenyine narahangayitse mfata amadeni yo kumuvuza ubu ndibaza amaherezo y’ubu buzima simbizi ubuse tuzabigenza gute koko?.”

Mugenzi we w’imyaka 15 yungamo ati “Njyewe ku kigo nderabuzima cya Kamembe bazi ko ndi umurwayi wo mu mutwe iyo umwana wanjye arwaye baravuga ngo muvurire umusazi atahe kubera ko najyanye umwana ku mugabo wanteye inda iwabo barambwira ngo umuhungu wabo ntajya atera inda.”

Aba bangavu bavuga ko bahitamo kujya kuvuza abana babo mu mavuriro yigenga (prive), ibintu na byo bavuga ko badafitiye ubushobozi, kandi ngo nta kindi gisubizo gihari uretse kuba bafashwa na leta.

Uyu ati “Abana ntabwo bavurwa iyo tubonye bikomeye tubavuza mu bitaro byigenga (Prive), ejobundi uwanjye yarwaye umusonga njya kwa muganga banca ibihumbi mirongo itatu umuzamu aramfasha arancikisha none iyo ngiye kuvuza umwana ku bitaro barambwira ngo nzabanze nishyure bya bihumbi mirongo itatu ntishyuye.”

Mu gihe bagaragaza ko ikibazo gituma batabona uko bavuza abana babo ari ibyiciro by’ubudehe badafite, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel, avuga ko umukobwa ubyariye iwabo bishoboka ko umwana abyaye yamwandikisha mu muryango uwo mukobwa avukamo. Ni nayo nama agira abangaba.

Ati “Mu kwivuza nta mbogamizi irimo ikomeye niba hari umwana uvutse muri uwo muryango uwo muryango ugomba kwegera ubuyobozi bw’akagari ku girango bamufashe kongera uwo muntu kuri uwo muryango wari usanzweho hanyuma bagatangira kuvura umwana ntampamvu yo kurindira igihe umwana azabona Se.”

Ikibazo cy’aba bakobwa babyara bakiri bato gikomeje guhangayikisha umuryango nyarwanda dore ko abenshi baba banaturuka mu miryango itishoboye,hakiyongeraho kandi kuba abaturage muri rusange bakomeza kwiyongera abanyarwanda bakaba basabwa kubyara abo bashoboye kurera.

Akarere ka Rusizi kari mu turere dufite umubare wo hejuru w’abana baterwa inda dore ko raporo zigaragaza ko abasaga 500 buri mwaka baterwa inda zitateguwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka