Rusizi: Abajyanama b’ubuzima bateye inkunga y’ibihumbi 500 ikigega AgDF
Amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda niyo abajyanama b’ubuzima bakorana n’ikigo nderabuzima cya mibirizi, bibumbiye muri koperative ubuzima bwiza mibirizi, bakusanyije yo gushyigikira ikigega cy’Agaciro Development Fund, kuri uyu wa Gatanu kuwa 16/11/2012.
Aba bajyanama bakoze iki gikorwa mu busabane bwateguwe n’akarere ka Rusizi, hagamijwe gushimira ubwitange n’imikorere myiza by’abajyanama b’ubuzima. Igikorwa cyanahuriranye na gahunda yo kwigomwa 30% bagenerwa na Leta bashyira muri iki kigega.
Nsabimana Tresphorie, wungurije Perezida w’iyi koperative, yavuze ko nyuma yo kubona ibyiza Leta yabagejejeho nabo basanze batabura gutanga umusanzu wabo.
Ubusabane bakoze si ukubyina gusa ahubwo ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma hakarebwa uko mu mudugudu bahagaze muri gahunda zose zijynye n’ubuzima, nk’uko babyibukijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashonga, Nadine Michelle Ingabire.
Banatanze andi mafaranga asaga ibihumbi 500 nk’inkunga yabo mu kwubaka ishami ry’ikigo nderabuzima (Poste de santé), riri kubakwa ahitwa Vubiro, rizafasha abaturage bahagarariye kurushaho kugira ubuzima buzira umuze bivuriza kugihe kandi hafi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|