Rusizi: Abahoze ari ba Sawuri bahindutse ba Pawuro
Abasore bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi bari bamaze imyaka ibiri bahabwa amasomo i Wawa azabafasha mu buzima bwo hanze dore ko batarajyayo bitwaga amazina mabi kubera urumogi n’ubujura byabarangaga.
Abo basore bageze mu karere ka Rusizi aho bakomoka kuwa 30/09/2012, batangaza ko bahindutse abantu bazima kandi baje bafite ingamba zo gukora ibyiza maze bagenzi babo bakiri mu bikorwa bibi nk’ibyo bahozemo bakabareberaho.
Ndayizeye Samuel na Murinzi batangaza ko bahoze ari ba Sawuri ubu noneho ngo bitwa ba Pawuro; ngo bazigisha abaturage ibijyanye n’ubuhinzi, ububaji maze bafatanye kwiteza imbere.

Mu karere ka Rusizi abavuye i Wawa bagera kuri 23 kugeza ubu buri umwe wese akaba yagejejwe iwabo.
Icyifuzo bafite ni ukubona ibikoresho kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ibyo bize bitabapfiriye ubusa kandi barashimira Leta y’u Rwanda yabafashije ikabakura mu rugomo bahozemo rutagira umumaro.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|