Rusizi: Abagore batahutse bavuga ko abagabo babo bagifite impungenge zo gutahuka
Bamwe mu Banyarwanda batahutse bagera kuri 39 biganjemo abagore n’abana, bakiriwe mu nkambi ya Nyagatare mu karere ka Rusizi, bavuga ko abagabo babo basigaye muri Congo kubera impungenge bafite zo kugaruka mu igihugu cyabo.
Aba banyarwanda batahutse baratangaza ko bishimiye kongera kugera mu gihugu cyabo cy’amavuko nyuma y’igihe kirekire baragitaye.
Abagore nibo bakomeje n’abana nibo bakomeje gutahuka kuko ngo abagabo babo babizeza kuzabasanga mu Rwanda, nk’uko bitangazwa na Masengesho kimwe n’abagenzibe batahukanye.

Bimwe mu bituma abagabo babo batagaruka mu rwababyaye nk’uko aba bagore babitangaza, ngo ni amakuru ashingiye kubihuha.
Icyakora ngo n’ubwo hari abakomeza kwinangira ntibatahuke ngo ubuzima bari babayemo bwari ubwamaburakindi kuko ngo bahoraga banyagirwa.
Aba Banyarwanda bishimiye uko bakiriwe bageze mu Rwanda bavuga ko bashishikariza bagenzi babo gutahuka, kuko ngo ibyo babwibwaga mu mashyamba basanze ari ibinyoma bisa.

Abatahutse bavuye mubice bitandukanye bya Congo, basobanuriwe gahunda za leta y’u Rwanda dore ko hari byinshi byahindutse batari bazi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|