Rusizi: Abafungwa 34 barabatijwe
Ijambo ry’Imana ku bagororwa ngo rituma babasha kuba abantu babereye umuryango nyarwanda ndetse bakanabera Itorero ry’Imana kuko nyuma yo kwihana bagaruka mu nzira itunganye.
Ibi ni ibyatangajwe n’abayobozi b’Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 Paruwasi ya Kamembe kimwe n’Ubuyobozi bwa Gereza ya Rusizi ubwo ku wa gatandatu tariki 09/02/2013 abagororwa 34 barimo abagore 5 bo muri iyi Gereza ya Rusizi iri mu Karere ka Rusizi babatizwaga bundi bushya.
Kubatizwa kw’aba bagororwa ngo bitanga umusaruro kuko bituma bitwara neza mu gihe baba bakiri muri gereza ariko banitegura mu gihe bazaba bayisohotsemo; nk’uko Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Rusizi, Iyamuremye Damien, abisobanura.

Pasiteri Mbarubukeye Job nawe yemeza ko koko uretse kwiyunga n’Imana kubatizwa bundi bushya bituma baniyunga n’Umuryango nyarwanda bityo bakazasohoka muri Gereza bakeye.
Kuva mu mwaka wa 1995 Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 rimaze kubatiza abagororwa 216 mu byiciro 4. Si iri Torero gusa kandi rikora iki gikorwa kuko n’andi ahabwa umwanya muri iyi Gereza akageza ubutumwa bwiza ku bayoboke bayo bafungiyemo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|