Ruramira: Barateganya gushyingura imibiri yakuwe mu cyuzi mbere y’itariki basanzwe bibukiraho

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko itariki basanzwe bibukiraho abiciwe i Ruramira, izagera imibiri iherutse gukurwa mu cyuzi cya Ruramira yaramaze gushyingurwa mu cyubahiro, kuko babiteganya mbere.

Icyuzi cya Ruramira ni cyo cyajugunywagamo abicwaga muri Jenoside, imibiri iherutse kuvanwamo 226 igiye gushyingurwa mu cyubahiro
Icyuzi cya Ruramira ni cyo cyajugunywagamo abicwaga muri Jenoside, imibiri iherutse kuvanwamo 226 igiye gushyingurwa mu cyubahiro

Ku wa 20 Kamena 2020 ni bwo imirimo yo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 ikajugunywa mu cyuzi cya Ruramira yasojwe, hakaba hari hamaze kubonekamo imibiri 226.

Ubusanzwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruramira ruruhukiyemo imibiri 1,260.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza ,Ndindabahizi Didace, avuga ko hatabayeho izindi mbogamizi iyo mibiri 226 yakuwe mu cyuzi yashyingurwa mbere y’itariki abanya Ruramira basanzwe bibukiraho.

Ati "Ubundi i Ruramira twibuka ku itariki 18 Mata, twifuzaga ko imibiri yabonetse mu cyuzi twayishyingura nibura tariki 10 Mata 2021, hanyuma ziriya tariki zikazagera ari ukwibuka gusa, kuko binashoboka ko nta bantu benshi bazajyayo kubera Covid-19".

Ndindabahizi avuga ko bategereje rwiyemezamirimo ubakorera amasanduku hanyuma bagashyingura.

Mu Karere ka Kayonza hari inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi zirindwi, urwa Mukarange, Rukara, Ruramira, Nyamirama, Kabarondo, Rwinkwavu na Nyakanazi ziruhukiyemo imibiri 26,699 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe muri Mata 1994, hatabariwe izashyingurwa i Ruramira 226.

Izo nzibutso ariko ngo hari gahunda yo kuzihuza hagasigara eshatu, urwa Ruramira, urwa Rukara n’urwa Mukarange ruherutse kubakwa neza rukuzura rutwaye asaga miliyoni 293 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Urwibutso rwa Mukarange rwubatswe bushya, rwuzura rutwaye asaga miliyoni 293
Urwibutso rwa Mukarange rwubatswe bushya, rwuzura rutwaye asaga miliyoni 293

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka