Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa babanye badasezeranye kubera COVID-19

Nyiramasengesho Joselyne w’imyaka 25 avuga ko yashatse mu Karere ka Musanze, akaba afite impungenge z’umutekano we nyuma y’uko umugabo amwihakanye ashaka kumwirukana mu rugo yitwaje ko yanze kuva mu nzu ubwo yari yamusuye.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, uwo mugore yavuze ko umugabo we witwa Hirwa Venant bamaze amezi atanu babana nk’umugore n’umugabo, nyuma y’uko gahunda y’ubukwe bateguraga ihagaritswe n’icyorezo cya COVID-19 bagahitamo kubana.

Ngo ubwo bateguraga gahunda z’ubukwe, uwo mugabo yari yaramaze kumutera inda, ari na we wamusabye ko baza bakabana aho afite inzu mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, nyuma y’uko amabwiriza ya Leta ahagaritse ubukwe mu kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Yagize ati “COVID-19 yaje turi gupanga ubukwe, urumva yari yaranteye inda, ni bwo umugabo yansabye ko naza iwe tukabana, mbyumva vuba kuko no mu rugo bari batangiye kumerera nabi nyuma yo kumenya ko ntwite.

Naraje turabana, ubwo yari yagiye ku kazi i Kigali, ni bwo inzira ziva mu ntara zijya i Kigali zahagaritswe, abura uko agaruka ariko akajya anyoherereza amafaranga yo kuntunga”.

Uwo mugore avuga ko umubano we n’umugabo watangiye kuzamo agatotsi, aho yahagaritse amafaranga yamwohererezaga, ariko ngo bagenzi be bakabwira uwo mugore ko nyina w’umugabo ari we uri kwivanga mu rukundo rwabo, bitewe n’uko umuhungu wabo yashatse gipagani (adasezeranye).

Ati “Yahagaritse kunyoherereza amafaranga ndabyihanganira, kuko nari mfite udufaranga nari nakuye iwacu kuko nacuruzaga. Inshuti ze ni zo zambwiye ko nyina ari we uri kuduteranya, ndamwihorera nkomeza kwibeshaho”.

Uwo mugore ngo yakomeje kubona ko umugabo atakimushaka, aho yirukanye umuzamu w’umusaza wabaga mu rugo, ashaka uw’umusore, umugore agira impungenge zo kurindwa n’umusore kandi umugabo we atariyo, abyanze iryo joro ngo abagizi ba nabi barara bamuteye.

Aha ni ho uwo mugore ahera avuga ko ari akagambane yagiriwe n’umugabo we amushyiraho iterabwoba ngo ave mu nzu.

Ngo ku itariki 12 Kamena, uwo mugore yatunguwe no kubona umugabo we amugezeho ari kumwe n’abayobozi barimo Gitifu w’Akagari ka Ruhengeri n’uw’Umurenge wa Muhoza, baza bamutegeka ko asohoka mu nzu.

Agira ati “Njye nabonye umugabo azanye n’abayobozi barimo Gitifu w’Umurenge aza ambwira ngo nsubize umutungo w’abandi, ndavuga nti ese ko muri kunsohora muri ibi bihe muzi ko n’iwacu i Rubavu hafunze ndajya he?

Mbaza Gitifu nti ese ko umbwira ngo ngende ntabwo twasezeranye, abagore bose bari mu murenge wawe babana batarasezeranye uramutse ubusohoye mu nzu byagenda bite, wabacumbikira he? Bakomeza kumbwira amagambo menshi mabi bantera ubwoba, mbahakaniye batsa imodoka baragenda”.

Ikindi uwo mugore ashinja umugabo we, ni uburyo yihakana inda atwite, aho ngo umugabo amubwira ko nta cyamwemeza ko inda ari iye n’ubwo baryamanye, umugore akavuga ko bategereza akabyara hagapimwa ibizamini by’isano muzi (ADN).

Ati “Ibyo ari kwitwaza ngo inda ntabwo ari iye nategereze umwana avuke bajye kumupima, ni basanga itari iye nzataha. Ko yahoze yemera ko ari iye, ndetse agahora abwira iwacu ko bihangana ko ubukwe buri gupangwa, abonye ngeze igihe cyo kubyara aba ari bwo abona ko inda atari iy! Ni ugushakira impamvu aho zitari”.

Yavuze ko umugabo we yakoresheje amayeri menshi ngo amukure mu nzu aho aherutse kumusaba ko basohokana bakiyunga, inshuti z’uwo mugabo zandikira uwo mugore zimubwira ko umugabo yamutekeye imitwe yo kumusohokana agamije kumutayo.

Ati “Aherutse kunsaba ko dusohokana mu buryo bwo kwiyunga, inshuti ze ni zo zahise zinyandikira ko umugabo wanjye yapanze umugambi wo kunsohokana akantayo, ndokoka ntyo”.

Uwo mugore avuga ko afite ubwoba bw’umutekano we, aho umugabo ashobora kugura abamugirira nabi dore ko ngo afite ubutunzi bwinshi, ubwo bwoba abayemo bukaba bushobora guhungabanya ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite uri hafi kuvuka.

Kigali Today yashatse kumva icyo Hirwa Venant, umugabo w’uwo mugore avuga ku byo umugore amushinja, yirinda kugira byinshi abivugaho, ahita akupa telefoni.

Yagize ati “Mwasobanuza neza uwo mugore akaza kubabwira, ikindi mwabaza abayobozi kuko njye ntabwo ndi umunyamatekeko, muhamagare ku Murenge babibasobanurire”.

Kigali Today yaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabiokorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, avuga ko yagiye gukemura icyo kibazo nyuma y’uko uwo mugabo amuregeye ko hari umukobwa waje kumusura yanga kuva mu nzu.

Ati “Twagiye mu kibazo cyabo, umugabo we ni we waturegeye avuga ko umukobwa yamugejeje mu nzu akanga kuyivamo ku ngufu, akavuga ko uwo musore yamuteye inda. Umukobwa turamubwira tuti ese ko umugabo avuga ko inda atari iye! Tumubwira ko umutungo ari uwa nyirawo mu gihe batigeze basezerana”.

Arongera ati “Twakomeje kugira inama uwo mukobwa tumubwira ko icyo asabwa ari ugukurikirana uburere bw’umwana azabyara ariko ku mpamvu z’umutekano ko ataza kuba mu nzu y’umuntu batasezeranye, tumusaba ko yajya mu butabera bagategereza ko umwana avuka agapimwa basanga inda ari iy’uwo musore hakagira icyo ateganyirizwa. Ni inama twamugiraga”.

Uyu muyobozi avuga ko uwo mukobwa atemeye kuganira n’umugabo we ngo bakemure icyo kibazo.

Ati “N’iyo bemera bakaganira bakabikemura kuko n’ubundi bari basanzwe babana, ariko we yaravuze ngo ntabwo azasohoka mu nzu n’ubwo byagenda bite, natwe tukamubwira tuti ese uravuga ngo ntabwo uzavamo inzu ko atari iyawe, ko mutasezeranye ivangamutungo cyangwa ivangamutungo muhahano. Atangira kutubwira nabi n’ibitutsi byinshi duhitamo kumuhunga turataha”.

Arongera ati “Twakoze raporo mu nzego zidukuriye, ubwo wenda bazabumvikanisha n’imiryango ibijyemo, gusa twe twamugiraga inama y’ibyo yakora, kandi banabyemeye hari n’ubwo banabana nyuma yaho kuko aho bamenyaniye tutahazi”.

Uwo muyobozi, kubwe asanga uwo mukobwa ari mu makosa kuko yihaye iby’abandi ku ngufu.

Ati “Gufatira umutungo ntabwo ari byo! Ese nkawe umukobwa akuziye mu rugo n’ubwo mwaba mwaravuganye udafite na gahunda yo kumutwara wavuga ngo urwo rugo rutware. Ikintu cyamubabaje, avuga ko atava muri iyo nzu ababyeyi be n’imiryango bataje, ndamubaza nti ese ubundi ujya kuza hano wigeze ubabwira!

Icya mbere ntabwo uri umwana ngo uvuge ngo baragusambanyije, ni wowe wivanye i Rubavu uza kureba umusore, none ngo uzava munzu ari uko Mama na Papa bawe baje, ndabikubwira nk’umuntu w’umubyeyi, ujya kubazana baragutumye ngo uze muri ibi, ibyo rero ni byo byamubabaje kuba twaramubwije ukuri”.

Gitifu Manzi aravuga ko uwo musore yemera ko baryamanye, gusa akagira amakenga y’uko inda atari iye mu gihe igihe umukobwa yamubwiye ko yamuteye inda asanga atarigeze ayimutera, ngo ni yo mpamvu ubuyobozi bwahisemo guhosha ibyo bibazo, basaba ko umugore atanga inzu ubuyobozi bugashaka uko bwamucumbikira mu gihe iwabo i Rubavu hatari nyabagendwa.

Ubu uwo musore ngo acumbitse mu miryango ye, mu gihe hagitegerejwe ko ibibazo afitanye n’umugore bikemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Kuba batasezeranye si ikibazo: ikibazo ni ugwikekwe cg kuba atamukunda. Ni benshi bashakana batasezeranye, batandukanwa n’urupfu gusa. Icy’ingenzi ni urukundo no kwizerana

Chefu Mihigo yanditse ku itariki ya: 18-06-2020  →  Musubize

umva wa mukobwa cg mugore we warashyuhagujwe Ingo z ubu inyinshi zihambiranyijwe n itegeko gusa wakoze ikosa ryo kuza bataramuguhambiraho . ubu ibyo urimo uriha isi gusa, kd Inama ya gitifu Ni ukuri va munzu y abandi . ntabwo agukunda niyo mwasezerana wazarushaho kubabara . iminsi ubwayo ijya itanga igisubizo

joy yanditse ku itariki ya: 17-06-2020  →  Musubize

Iyo umuhungu yumviye nyina kubaka ntibiba bigishobotse!
Reka kwiha rubanda ,guhangana ntibizatuma agukunda ugende ubyare urere umwana wawe! Nawe ntazabura umuhemukira

Chantal yanditse ku itariki ya: 17-06-2020  →  Musubize

Ubundi ndumva ikibazo kiri ku muhungu ufite urwikekwe ko uwo mukobwa yaba atwite inda itariye. Bigatuma adashaka uwo mukobwa munzu ye. Birashoboka ko iyo nda yaba ariwe wayimuteye cg ntabe we. Ikoranabuhanga ryazabigaragaza igihe uwo mugore yibarutse.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Abayobozi nkaba koko baracyabaho ntasoni niba hari nicyo umusore yaguhaye wirengera urakabije cyane aza se umusore yaragutabajengo ndatewe niba amwanze namwange neza bareke biyumvikanire gutandukana nkuko bumvikanye guhura naho wowe gitifu wikabya aho bahuriye ntuhazi ubundi nawe musore niba hari ihabara wabonye mukomezanyirize iyo ikigali uhe nyina wumwana wawe amahoro akubyarire akurere aho wamushakiyeiryo habara wabonye naryo uzaryubakire inzu yaryo dore amahirwe ufite ufite akazi.hari bensh bashaka abana bakababura nakazi kawe ninama nakubwiraga
Nawe madam ufite ababyeyi genda ubikubite imbereubasabe imbabazi ikibyaye ikiboze irakirigata ntacyo bazagutwara ubundi ngo amazi akubwiye ngo winyoga uyabwira ko ntabyiro ufite itahire azakwifuza atakikubona kandi pole

aline yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Ubwose ko ugaya Gitifu inama utanze zitaniyehe n’ize ? Wari uzi ko niyo uriya musore yaba yemera iriya nda bitamuha uburenganzira bwo gufatira iriya nzu ? Mujye mumenya amategeko kuko uriya mukibwa uretse kwiha rubanda ibyo arimo nta cyo bizamugezaho !

John yanditse ku itariki ya: 17-06-2020  →  Musubize

Gitifu ararengana. Nonese ashingire kuki abwira umikobwa kuhaguma??? Iyo iba ifashwe nk’indaya"I am sorry to say so" nubwo atari yo nizo zishyuza ibyo zakorewe nawe niyishyuze maze atahe. Ninde c wamubwiye kumanura ijipo mbere yuko babana?? Natahe ibyo bizanaca ubusambanyi. Icyakora umusore niba yamukunda, well &good. Naho uwo mukobwa wihaye kuza kumureba atari musaza we c. Yarazi ko biribugende bite? Nibumvikane niba byanze atahe ubundi siwe wa mbere bibayeho azasigare aburana indrzo.

Yanike yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Ese ubuyobozi bwabagiraga inama "kubumvikanisha" kubera iki? iyo bukurikiza amategeko noneho!
 Kuki kuki se butabajije umusore impamvu yamwohererezaga amafaranga igihe cya confinement?
 Kuki butabajije umusore impamvu babanje kubana mbere ya confinement?
_Niba yari yamucumbikiye nakomeze amucumbikire hanyuma ategereze abyare, DNA niyerekana ko umwana atari uwe, umukobwa azishyure byose kuko yaba ayaramutesheje igihe, n’icyubahiro etc
 Nibasanga kandi umwana ari uwe, amategeko azagene icyo umwana agomba kujya ahabwa nk’uko amategeko abiteganya, hanyuma umukobwa ave iruhande rw’uwo musore kuko ntamukunda, ntibanabana amahoro, ntazamwihambireho rwose!
 Bwana muyobozi, kuvuga ko umukobwa ari mu makosa ngo kuko ari mu mitungo y’abandi, sibyo! Kuki se iyo nda ntawundi yayigeretseho? Ikindi ese mwaba mwarasanze yaraje mu nzu yishe nk’urugi uwo musore adahari? ese yaba yaratse uwo musore imfunguzo ku ngufu kugira ngo ayisigaremo? Mujye mushyira mu gaciro!
 BASORE/BAGABO namwe NKUMI/BAGORE, mujye mukora ibyo muzirengera!!

Munyemana yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Ibaze nka Gitif uvuga kuriya?nonese uwo mukobwa yaje munzu yumuhungu yihamagaye?yaje ntagahunda afitanye numusore?amezi yosé ahamaze se kuki atagutabaje ko yatewe numukobwa hakiri kare?banza umenye amezi ahamaze,ubagire inama nkumuyobozi,naho kwitwaza ko yatewe numukobwa mubye byo ntashingiro,kdi wishyire mumwanya wuwo mukobwa abaye aruwawe,bazajya batera India barangiza bajugunye?bafate abandi?ikiba cyatumye amukuramo imyenda nicyo cyagatumye babana

Immacule yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Rwose uvuze ukuri, uwomuyobozi arikubogamira kumuhungu, ariko ntibakaduteshe agaciro nibamara batwihakane ngo ntibasezeranye??
uwomusore nareke amanyanga ese we ntiyagira nimpuhwe zuko arikwirukana umuntu utwite akuriwe??? ese Gitifu we uvuga ngo nave munzu ubuyobozi bumucumbikire uwamuteyinda arahari kndi afite ubushobozi kucyi Leta yajya kwishiraho ibibazo uwabiteye ahari??? rwose abaharanira uburenganzira bwumugore mwadufasha,, murakoze

ake yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Uvuze neza.
Wowe gitifu,
1. hari rapport ufite ziva ku kagari zigaragaza ko ikibazo cyananiye gitifu wakagari kgo ujyane nawe kugikemura.
2. umukobwa yamaze amezi angana atyo munzu nono ikibazo kivutse ubu, nibwo umusore amenye ko hari umuntu umubereye munzu?
3. Ko nshimye ko mumucumbikira, igihe nikigera umurenge ukagira amikoro make, uwo mukobwa nako uwo mudame, azajya he mumukuye munzu yuwamukuye iwabo?
4. Umu mama uri hafikwibaruka nawe w’umuyobozi uramukura munzu ngo ujye kumucumbikisha kdi uwamuzanye afite ubushobozi? None urateza umurenge ibibazo ngo wishyure icumbi. Mwagiye muba abanyakuri koko.
Ba umugabo wikwivanga mu bibazo by’abaturage bawe. Bose bafate ko ari inshuti zawe maze uce imanza zitabera. Ese aramutse ari umukobwa wawe cg se mushiki wawe, ubwo wavuga ngo naveyo aze umurenge umucumbikire?

Ndabazi aime yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Uwo musore afite urwitwazo ngo umukobwa yafatiriye umutungo we, harubwo se iyonzu ashaka kuyigurisha, kandi ababana bose siko baba barasezeranye! Ahubwo harebwe records zuwo mugabo kuri phone, barasanga uwo mukobwa yarakorewe ihohoterwa bamushukango bazabana none akaba arimo kubihindura.

Tom yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Uburenganzira bw’umwana na nyina
burakurikizwa, nabayobozi kweri 🙊! Niba uwo mukobwa yarizanye se kuki umusore we atamuretse ngo yisubirire iwabo! Ntimukamare kuryoshya ngo nyuma muhinduke uwo mwaryohanye!

Tom yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

Nonese mbaze gitifu we sinumva yemera ko babanye munzu ? nonese muragirango ajye kwanga
ra kubera iki .
ikindi Gitifu ugomba kumenya nuko umusore yemera ko baryamanye hanyuma se ubundi iyo abantu baryamanye havamo uwuhe musaruro atari inda ? Nonese weho ufite irangiza rubanza uri kureberaho ahubwo ubangamiwe najye gutanga ikirego ndetse nkugire inama uwo munyarwanda mumucungire umutekano ahubwo ntazigere anahungabana

sa yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

Ariko ye! None c uwo muhungu we ari venant yategereje akarindira umwana akavuka. nkuko yihanganye cyane ko numva nuwo mugore yaramazeyo iminsi ahaba umusore ubu nibwo yibutse nagenze makeya arindire umwana avuke bafatishe ADN ari umusore cg umuhungu tuzamenya abigiza nkana . Gusa muzatugezeho season 2

Nanga amazimwe yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

Bazatubwire na Season 2 kbx

Alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka